Kigali

Hagiye kumurikwa igitabo 'Walk with Her' cyanditswe n'abakobwa babiri ari bo Oliver Tusiime na Annet Mbabazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2021 19:40
0


Kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021 haramurikwa ku mugaragaro igitabo cyitwa 'Walk with Her' cyanditswe n'abakobwa babiri b'abanyempano mu kwandika ibitabo ari bo Oliver Tusiime ndetse na Annet Mbabazi. Ni igitabo kirimo ubutuma bunegewe abana b'abakobwa ndetse n'ababyeyi bose muri rusange.



Oliver Tusiime umwe mu banditsi b'iki gitabo 'Walk with Her' bisobanuye 'Gendana nawe', ni umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko utuye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero New Life Bible Church - Kicukiro. Mugenzi we bafatanyije kwandika iki gitabo yitwa Annet Mbabazi - umukobwa w'imyaka 28 y'amavuko utuye i Kampala muri Uganda - usengera muri Worship House Nansana.

Oliver Tusiime yatangiye kwandika ibitabo mu 2018, asohora igitabo cya mbere mu 2020. Ariko n'ubusazwe akazi akora mu buzima bwa buri munsi ni akajyanye n'itumanaho ibisobanuye ko ahora yandika. Mbabazi Annet we yatangiye kwandika mu 2019, ariko nta nyandiko yigeze asohora. Iki gitabo bagiye kumurika ni cyo cya mbere yanditse. Uretse kwandika ibitabo, Annet anatanga n'impanuro, ibiganiro n'amahugurwa ku rubyiruko.


Igitabo 'Walk with Her' kiramurikwa kuri iki Cyumweru

Inyandiko nyinshi za Oliver na Annet zibanda ku bana b'abakobwa aho zibashishikariza kumenya abo aribo, kugira intego no gufasha abahuye n'ibikomere. Igitabo bagiye kumurika, kirimo ubutumwa bushishikariza ababyeyi kumenya umutima w'umwana w'umukobwa, kumufasha mu buryo bwose, kandi kigahumuriza abana b'abakobwa baba barakuze nta babyeyi bafite cyangwa bahuye n'ibikomere bitadunkanye mu buzima. Gifite amapaji 110.

Nk'uko Oliver na Annet babitangarije InyaRwanda.com, iki gitabo kiramurikwa kuri iki Cyumweru taliki 18 Nyakanga 2021 mu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom. Imurikwa ry'iki gitabo ryagombaga kubera kuri Kigali Public Library ariko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n'ibihe abaturarwanda barimo, byabaye ngombwa ko baryimurira kuri interineti. Oliver Tusiime yagize ati "Umuntu ushaka kuzayikurikira (Launch) tuzamuha link. Yatwandikira ku mbuga zacu za Facebook: Liv Oliver na Annet Mbabazi cyangwa ku mbuga za ministeri yacu: Olive Girls.


Annet Mbabazi umwe mu banditsi b'igitabo Walk with Her


Oliver Tusiime umwe mu banditsi b'igitabo 'Walk with Her'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND