Kigali

Miss wa Tanzania Rose Manfere wari kuzitabira Miss World bamuciye mu rihumye bamusimbuza mugenzi we agwa mu kantu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/07/2021 14:20
0


Umuntu ashobora gutsindira umwanya runaka ntawugemo bitewe n’ubundi buryo byaciyemo ibyo benshi bahaye inyito ngo ni ‘Kata’, Umukobwa Miss wa Tanzania Rose Manfere ari mu gihirahiro nyuma yo kumusimbuza igisonga cye mu kwitabira Miss World.



Rose Manfere, ufite ikamba rya Miss Tanzania kugeza ubu, yatunguwe no kumenya ko atariwe uzitabira Miss World ahagarariye igihugu cye, ntiyamenye igihe bamusimburije yabibonye mu binyamakuru agwa mu kantu. Rose yahise yegera Minisiteri ishinzwe iby’abahanzi atanga ikirego ngo abashe gusobanukirwa ihohoterwa yakorewe.


Rose Manfere 

Abategura Miss Tanzania bari bamaze gutangaza ko mu Kuboza 2021 bazohereza igisonga cya mbere Juliana Rugumisa muri Puerto Rico muri Miss World ahagarariye igihugu. Iki cyemezo cyababaje Miss Rose wari kuzajyayo. Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimangira ko agomba kwitabaza inzego zibishinzwe kuba yarasimbujwe atabimenyeshejwe atazi n’icyatumye abategura Miss Tanzania bamwamagana.


Mu nkuru ya Citizen yerekana ko Miss Rose kuba yarasimbujwe ahanini ari uko yakoze amakosa yatumye bamwima amahirwe yo gusohokera igihugu kuko atari indakemwa nk’uko Azama Masango umuyobozi mukuru wa Miss Tanzania abivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND