RFL
Kigali

Umuto niwe uyoboye! Ibitangaje ku bavandimwe b'abanyembaraga ku isi bakomoka muri Scotland Luke na Tom Stoltman

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/07/2021 16:23
0


Biratangaje! Luke Stoltman arusha murumuna we wambaye umudali w’umunyembaraga wa mbere ku isi imyaka 10 witwa Tom bakaba bombi bafite ibigwi n’uduhigo tutagira ingano kandi bavukana, mu marushanwa yabanyabizigira.



Luke yaciye uduhigo mu bagabo iy’isi ifite bafite imbaraga gusa byaje kurangira bigaragaye ko ari ibintu biri mu turemangingo tw’umuryango kuko murumuna we nawe yaje kuzamuka kugera ageze ku bigwi bya mukuru we aranabimusubya.

Yavutse kuwa 22 Ugushyingo 1984 afite imidali n’ibigwi mu isi mu marushanwa yabanyembaraga b’ibizigira n’ibigigira by’umwihariko mu gihugu cy’amavuko cye cya Scotland mu gace ka Ivergordon yatsindiye inshuro zigera kuri eshanu umudali wo ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’abagabo b’igitinyiro n’imbaraga.Luke Stoltman ubitse imidali itanu mu marushanwa y’abanyembaraga mu gihugu cya Scotland

Mu  busanzwe yaba mbere nyuma y’ibigwi bye nk’umunyembaraga akora mu nganda zitunganya amavuta byaje kurangira murumuna we amize izina ry’uyu mugabo benshi mu nshuti zabo nkumuryango batangira kujya bamuhamagara ‘Tom’s Brother’ bivuze umuvandimwe  wa Tom mu kimbo cy’izina rye Luke.

Yagize ibihe byiza kugera  n’ubu mu mwaka wa 2019 yashyizwe ku mwanya wa 7 mu bagabo b’imbaraga no muri 2021 niwo ariho, areshya na metero 1.91 afite ibiro 160.Umunya Scotland Tom Stoltman wambaye umudali w’abagabo bafite imbarga ku isi ku myaka 27

Ni mu gihe murumuna we afite metero 2.03 n’ibiro 174 Tom murumuna wa Luke niwe uhagaze ku mwanya wa mbere unambaye umudali wa 2021 nk’umugabo w’ibizigira n’imbaraga.

Tom afite imyaka 27 kuko yavutse kuwa 30 Gicurasi 1994 avukira nawe mu gace ka Invergordon mu gihugu cya Scotland. Yegukanye umudali kuwa 20 Kamena 2021 mu marushanwa rurangiranwa yari abaye ku nshuro ya 44 .  Tom StoltmanAbavandimwe babairi umukuru uri kumwanya wa 7 n'umuto uri ku mwanya wa 1 mu banyembaraga batuye isi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND