Muri iyi nkuru uramenya byinshi ku ndwara y’umutima. Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga, tugendere no ku nkuru dukesha ikinyamakuru Healthline.
NINDE
URWARA INDWARA Y’UMUTIMA ?
Indwara y’umutima itera impfu nyinshi cyane muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo
Center For Diseases Control And Prevention (CDC). Muri Amerika umuntu umwe muri
4 bapfa aba yishwe n’umutima. Abantu 610,000 bapfa buri mwaka bishwe n’indwara y’umutima. Indwara
y’umutima ntihitamo abo yica; abazungu, abirabura bose ibageraho.
NI
UBUHE BWOKO BW’INDWARA Y’UMUTIMA ?
1. Arrhythmia
2. Atherosclerosis
3. Cardiomyopathy
4. Congenital
Heart Defects
5. Coronary
arty diseases (CAD).
6. Heart
infection
NI
IBIHE BIMENYETSO BIGARAGARA KU MUNTU URWAYE INDWARA Y’UMUTIMA ?
Nk’uko indwara y’umutima ifite amoko atandukanye,
ni nako n’ibimenyetso byayo na byo bitandukanye bishingiye ku bwoko bw’iyo ufite. Bimwe muri ibyo bimenyetso twavugamo ibi bikurikira:
1. Umutima
utera cyane cyangwa gahoro gahoro
2. Kuribwa
umutwe w’imbere
3. Gucika
intege
4. Kuribwa
mu gatuza
5. Kumva
ufite ubukonje bwinshi by’umwihariko mu mbavu
6. Uburibwe
budasanzwe, bugutunguye
7. Gucika
intege mu maguru no mu maboko
8. Uruhu
ruhinduka ubururu
9. Guhumeka
bikugoye
10. Umunaniro
ukabije, (imbaraga nke)
11. Kugira
umuriro
12. Kwangirika
k’uruhu rw’urwaye
13. Kuruka
bya hato na hato
14. Kuribwa
mu mugongo
IBIMENYETSO
BY’INDWARA Y’UMUTIMA KU BAGORE
Igitsina gore kigira ibimenyetso bitandukanye n’iby’abagabo
iyo bigeze ku ndwara y’umutima. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2003, bwerekanye ko
umugore warwaye indwara y’umutima ahura n’ibibazo byo kuba yabura urubyaro
rimwe na rimwe, kubangamirwa mu gihe aryamye, umunaniro atabonera
igisobanuro,…
Numara kumenya ko urwaye indwara y’umutima, inama nyamukuru isumba izindi ni ukujya kwa muganga. Irinde kwinaniza, ishyire mu mutuzo ubeho mu buzima bwiza, urye neza ndetse ukore imyitozo ngororangingo niba udashaka kwandura iyi ndwara.
TANGA IGITECYEREZO