RFL
Kigali

Ntibazongere na rimwe! Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo yakoranye na Gishyitsi JMV uri mu bakunzwe muri ADEPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2021 13:12
0


Umuhanzi rurangiranwa mu muziki wa Gospel, Theo Bosebabireba uri kubarizwa muri Uganda, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Ntibazongere' yakoranye na Gishyitsi Jean Marie Vianney uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR hano mu Rwanda.



Theo Bosebabireba yabwiye InyaRwanda.com iyi ndirimbo ye nshya yayikoze muri gahunda afite yo kujya akorana indirimbo n'abahanzi bafite impano ariko bataramenyekana cyane, akaba yatangiriye ndetse akazibanda kuri bagenzi be bo mu Itorero abarizwamo rya ADEPR. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw'amajwi, inyuzwa ku rukuta rwa Youtube rwa Theo Bosebabireba kuwa 15 Nyakanga 2021.

Gishyitsi JMV uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR ariko izina rye rikaba ritazwi cyane mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda.com ko ari we wasabye Theo Bosebabireba ko bakorana indirimbo. Yavuze ko bibanze ku butumwa busaba abantu kutitiranya "Imana yacu", atanga ingero z'abantu bajya basuzugura abantu basenga bakavuga ko baba babuze ibyo bakora, abasaba kutazongera na rimwe kwitiranya Imana y'abakristo kuko ivuga ikanakora ndetse yategeka bigakomera.

Ku bijyanye no kuba yarandikiye Theo Bosebabireba akamusaba ko bakorana indirimbo, mu gihe uyu muhanzi uri kubarizwa muri Uganda yavuye mu Rwanda ahagaritswe na ADEPR n'ibihangano bye bigakumirwa muri iri Torero, Gishyitsi yavuze ko kuri ubu Theo Bosebabireba afite ubuhamya bwiza ndetse na ADEPR Uganda ikaba yaramuhaye imbabazi, ubu akaba ari umukristo uri mu murongo mwiza. 

Gishyitsi wanagaragaye mu ndirimbo 'Uyu murimo' yahuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare muri ADEPR, yavuze ko kuba Uwilingiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) ari muri Uganda ari ukubera ko ari ho atuye ndetse akaba atabona uko aza mu Rwanda bitewe n'uko imipaka ifunze. Ibi yatangaje bihuye neza n'ibyo Theo Bosebabirea aherutse kubwira inyaRwanda aho yavuze ko yahawe imbabazi nyuma yo gusaba imbabazi, ubu akaba akumbuye ndetse ateganya kuzagaruka mu Rwanda kuhataramira no gusuhuza inshuti n'abavandimwe icyorezo cya Covid-19 nigicogora. 


Theo Bosebabireba avuga ko akumbuye cyane mu Rwanda

Mu gihe cyashize kandi InyaRwanda yabagejejeho inkuru ivuga uburyo uyu muhanzi yahawe imbabazi, imbabazi yaherewe muri Uganda zikaba zinamwemerera gukora ivugabutumwa muri ADEPR mu Rwanda dore ko icyo gihe ahabwa imbabazi ADEPR Uganda yafatwaga nk'Ururembo rwa ADEPR mu Rwanda, bafitanye imikoranire myiza. Mu mpera za 2019, Rev Geofrey Rwanyamuzira wari Umuyobozi Mukuru wa ADEPR Uganda yahamirije InyaRwanda ko bahaye imbabazi Theo Bosebabireba, ati "Yaraje asaba imbabazi dusanga ntacyo twamwimira imbabazi".

Mu ndirimbo nshya Theo Bosebabireba yakoranye na Gishyitsi JMV, bagarutse ku bantu bapfobya Imana yaremye Ijuru n'Isi, babasaba kutazongera n'umunsi n'umwe kwitiranya Imana yabo. Batera bagira bati "N'undi munsi ntibazongere na rimwe kwitiranya Imana yanjye. Iravuga inakanakora iyo itegetse birakomera ibyo yankoreye birandenze yewe Imana irakomeye. Ibimenyetso birahari n'ababihamya baraboneka, n'ubwo Mose atakiriho twaba mu bagabo. Imana yacu si bayari, Imana si dagoni, si igishushanyo kibajwe si nikibumbano cy'abantu, mu byo mukinisha ntimugakinishe Imana yanjye".


'Ntibazongere' ni indirimbo nshya ya Theo Bosebabireba Ft Gishyitsi JMV

UMVA HANO INDIRIMBO 'NTIBAZONGERE' YA BOSEBABIREBA FT GISHYITSI JMV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND