RFL
Kigali

Agahinda kuri Lydia Dushimimana Miss Heritage 2018 umaze ukwezi apfushije Se

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2021 9:01
1


Umukobwa witwa Lydia Dushimimana wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage 2018) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yatangaje ko ukwezi gushize Se yitabye Imana.



Lydia yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa 15 Nyakanga 2021, avuga ko tariki 15 Kamena 2021, yakiriye telefoni ya Nyina amubwira ko Se yitabye Imana.

Umutima we wakomerewe no kwakira iyi nkuru, bimera nk’aho izuba rihagaritse kongera kumurasiraho. Avuga ko atameze neza kuva umubyeyi we yakwitaba Imana, kandi ko amukumbuye. Yavuze ko umunezero Isi itanga utabasha kuziba icyuho cya Se.

Uyu mukobwa yavuze ko ubuzima butameze nk’igihe yari akiri kumwe na Se, ariko “ndi kugerageza kumera neza”. Lydia yavuze ko agikomerewe no kwakira urupfu rwa Se, kandi ko bizamufata igihe kinini mu buzima bwe “kubera ko kuva umunsi ugenda narwaye umutwe udakira.”

Lydia wabaye Miss Heritage 2018 yavuze ko imishinga na gahunda yari afitanye na Se azaharanira kuyishyira mu bikorwa, amusezeranya kuzamutera ishema.

Yavuze ko hari byinshi bimufasha kuzirikana Se birimo amafoto n’ibindi by’urwibutso bikomeye kuri we. Avuga ko we n’abavandimwe ba bazaharanira “kwita kuri Mama waduhitiyemo.”

Ati “Nkukumbura buri munsi kuva wagenda. Imana igufite mu biganza, nanjye ngufite mu mutima wanjye, uruhukire mu mahoro, ndagukunda Papa.”

Lydia Dushimimana wabaye Miss Heritage 2018 yatangaje ko ukwezi gushize Se yitabye Imana

Miss Lydia Dushimimana yavuze ko azaharanira gushyira mu ngiro imishinga na gahunda yari afitanye na Se

Lydia yavuze ko atorohewe no kwakira inkuru y’uko Se yitabye Imana, avuga ko amukumbuyeLydia yavuze ko we n'abavandimwe be bazitaba kuri Mama wabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiransabimana valentine2 years ago
    Mukobwa mwiz ihangane papa wawe imana imuhe iruhuko ridashira nukuri najye yaritahiy kubyakira birangora ariko ntakundi twihangane ndagukunda





Inyarwanda BACKGROUND