RFL
Kigali

Muyoboke Alex yagizwe Umuyobozi Mukuru wa kompanyi Ishusho Ltd - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2021 13:22
0


Muyoboke Alex yagizwe Umuyobozi Mukuru wa kompanyi Ishusho Ltd ifite studio y’umuziki ihambaye itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi biri mu Inganda Ndangamuco.



Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora kompanyi Ishusho Ltd yashinzwe na Karangwa Martin.

Ni amasezerano atatangajwe igihe azarangirira. Gusa, Muyoboke Alex yabwiye INYARWANDA ko ashyize imbere guhindura ikibuga cy’umuziki w’u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga kuko kompanyi Ishusho Ltd ifite ibikoresho biri ku rwego ruhambaye.

Kompanyi Ishusho imaze igihe ku Isoko ryo mu Rwanda, yihariye mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho by’ibyamamare, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi bigiye gushyirwa mu maboko ya Muyoboke Alex.

Iyi kompanyi izajya ikorera iruhande rwa Sainte Famillle mu Mujyi wa Kigali. Ifite studio y’umuziki y’icyumba kinini cya metero hafi 7 aho umuhanzi azajya aba ari mu gihe afatwa amajwi. Ni igisubizo kuri korali zajyaga zibura studio nini.

Hari icyumba cya Producer gifite hafi metero eshanu, kirimo ibikoresho hafi ya byose by’umuziki n’ibifata amajwi kugira ngo adasohoka ahubwo agume mu cyumba. Iki cyumba kirimo n’amatara kuri parafo y’igiciro kinini.

Hari icyumba cy’aho abazajya bagana Ishusho bazajya bakorerwa ‘Make up’ cyane cyane ku bakobwa, no ku basore hari icyumba cy’aho kubogoshera.

Ishusho ikorera mu nyubako ya etaji irimo ahazajya hakorerwa ibiganiro imbona nkubone, icyumba cy’aho gufatira amashusho [Indirimbo Amabiya ya Mico The Best niho yakorewe], icyumba cy’aho gutunganyiriza amashusho n’amafoto n’ibindi.

Mu mbuga y’iyi nyubako hazashyirwa ahantu ‘Band’ y’umuziki ishobora gucurangira. Ku gice cya mbere cy’iyi nzu cyo hasi hari gutegurwa ahantu ho gufatira icyacyi ‘Coffee Shop’, hazajya hanacururizwa inzoga za ‘Liquor’.

Iyi kompanyi ya Ishusho yaguze ibikoresho bigezweho birimo Camera zifata amashusho n’amafoto zo ku rwego ruhambaye kandi zihenze. Bivugwa ko zaguzwe nyuma yo kurebera ku bikoresho Wasafi ya Diamond ikoresha.

Studio z'iyi kompanyi zizajya zinafasha abashaka gukora ibiganiro byo kwamamaza, nk'iby'ibigo bya Leta, abikorera n'abandi.

Kompanyi Ishusho ifite abakozi barimo Bora Shingiro wakoreye igihe kinini Afrifame Pictures uzajya afata amashusho na Babou Daxx uzajya afata amafoto. Ibikoresho biri muri iyi kompanyi biri muri za miliyoni.

Muyoboke Alex na Karangwa Martin basinye amasezerano y’imikoranireMuyoboke Alex ashyira umukono ku masezerano yo kuyobora Kompanyi Ishusho Ltd 

Muyoboke Alex yavuze ko yihaye intego yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego Mpuzahamanga Muyoboke yahamagariye abahanzi kugana kompanyi Ishusho Ltd kuko ifite ibikoresho byose nkenerwa mu buzima bw’umuziki n’ibindi Karangwa Martin Umuyobozi Mukuru wanashinze kompanyi Ishusho Ltd ikora ibikorwa bitandukanyeMuyoboke Alex na Karangwa Martin bashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021

Muyoboke Alex yamurikiwe ibikoresho bya Kompanyi Ishusho Ltd birimo iby’umuziki n’ibindi

Studio y’umuziki ya Ishusho Ltd fite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 50, cyane cyane korali

Icyumba cya Studio y'umuziki ya Ishusho Ltd iri ku rwego ruhambaye


Kompanyi Ishusho Ltd ifite aho gufatira amashusho y'indirimbo no gutegura filime mbarankuru

Muyoboke Alex ni umujyanama w'umuhanzi Chris Hat uherutse gusohora amashusho y'indirimbo "Amahirwe"


Bora Shingiro utunganya amashusho ya filime muri kompanyi Ishusho Ltd


Kazeneza Marie Merci Umunyamabanga wa kompanyi Ishusho


Babou Daxx (Asadullah) Gafotozi muri kompanyi Ishusho Ltd


Munyaneza Jerome ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Ishusho Ltd


Ishusho Ltd ikorera iruhande rwa Saint Famille

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AMAHIRWE" YA CHRIS HAT

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND