RFL
Kigali

Ntazo muri Africa zirimo: Urutonde rw'indirimbo 10 zimaze gukundwa n'abantu benshi ku isi muri 2021

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/07/2021 11:29
0


N’ubwo umwaka wa 2021 utaragera ku mpera ntabwo byabujije imbuga ndetse n'abahanga mu kubara uko indirimbo zirebwa n’uko zumvishijwe, kwegeranya indirimbo 10 zikunzwe cyane n'abantu benshi ku rwego mpuzamahanga; aha bakaba bareba izumvishijwe n'abantu benshi ku mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, n'izindi.



Nk’uko bimenyerewe buri mwaka mu kwezi kwa 7 hasohoka urutonde rw'indirimbo 10 ziba zimaze gukundwa (zumvishijwe) n'abantu benshi ku rwego mpuzamahanga. Urubuga kabuhariwe mu kwerekana indirimbo zumvishijwe na benshi ku isi rwitwa Top  Digital Song Consumption rufatanije na MRC Data Report rwashyize hanze urutonde rw'indirimbo 10 zifite abantu benshi bazumvishe muri 2021.


Uru rutonde rugizwe n'indirimbo 10 harimo 2 z'umuhanzi The Weeknd ndetse iziganjeho ni iz’abahanzi bo muri Amerika by’umwihariko nta ndirimbo y'umuhanzi wo muri Africa igaragaraho. Izi ndirimbo zikaba kandi zatoranijwe hakurikijwe uko zagiye zikundwa ku mbuga zicuruza umuziki kuri murandasi.

Urutonde rw'indirimbo 10 zumvishijwe n'abantu benshi ku isi muri 2021:

1.Indirimbo iza ku mwanya wa mbere ni 'Drivers License' y'umuhanzikazi Olivia Rodrigo ukiri muto ufite imyaka 18 gusa ukomoka muri Amerika. Uyu muhanzikazi kandi asanzwe anakina filime.


2.Ku mwanya wa 2 indirimbo ihari ni 'Levitating' y'umuhanzikazi Dua Lipa ukomoka mu Bwongereza yafatanije n'umuraperi DA BABY ugezweho muri Amerika.


3.Indirimbo 'Save Your Tears' ya The Weeknd niyo iri kumwanya wa 3.


4.'UP' y'umuraperikazi kabuhariwe Cardi B niyo iza kumwanya wa 4.


5.Ku mwanya wa 5 hari 'Astronaut In The Ocean’ y'umuhanzi Masked Wolf ukomoka muri Australia.

6.Indirimo ya The Weeknd 'Blinding Lights' iri ku mwanya wa 6 mu ndirmbo 10 zumvishijwe n'abantu benshi muri 2021.


7.Ku mwanya wa 7 hari indirimbo yavugishije abatari bake yitwa 'Montero' (Call Me By Your Name) y'umuraperi Lil Nas X.


8.Indirimbo 'Good Days' y'umuhanzikazi SZA ukomoka muri Amerika niyo iza ku mwanya wa 8.


9.Ku mwanya wa 9 hari indirimbo 'Rack In Blood' y'umuraperi Pooh Shiesty yafatanije n'umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika witwa Lil Durk.


10.Ku mwanya wa nyuma wa 10 hari 'Peaches' indirimbo y'umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber yafatanije na Daniel Caesar hamwe na Giveon.


Src:www.ComplexMusic.com, www.RapUp.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND