Kigali

‘Abagabo bafite amahirwe macye yo kwinjiza mu myidagaduro’ ubutumwa bwa Linda Osifo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/07/2021 18:53
0


Icyamamare muri filimi zo mu gihugu cya Nigeria Linda Osifo yatangaje ibyo abona mu mboni ze kubijyanye n’amahirwe macye y’abagabo ugereranije n’abagore mu kibuga cya filimi.



Linda, mu kiganiro yagiranye na Ebuka Obi-Uchendu yagarutse ku mpamvu zituma abari n’abategarugori bagirira amahirwe menshi mu kibuga cya filimi bituma binjiza agatubutse.

 Mu butumwa bwe ati: “Nk’umugore mba mfite uburyo bw’akazi bwinshi ugereranije n’umugabo. Nshobora kwamamaza imisatsi, inkweto n’imyenda inyuranye ibi kandi abagabo benshi ntibabibasha. Kugeza ubu amahirwe y’umugore mu kibuga cya filimi ni 2/3 mu gihe ay’umugabo 1/3.”

Akomeza avuga ko nk’ubu inganda nyinshi zikora amavuta zifashisha abagore kurusha abagabo aho rero akaba ariho hari itandukaniro rikomeye ry’abagore n’abagabo mu kwinjiza mu ruganda rw’imyidagaduro.

 

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND