Kigali

Nadia ukina muri City Maid yavuze uburyo bamusabye ruswa y'igitsina kugira ngo amenyekane muri Cinema

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/07/2021 16:47
0


Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri filime ya City Maid, yavuze uburyo bamusabye ruswa y’igitsina kugira ngo amenyekane muri Cinema nyarwanda cyane ko ari ibintu yakundaga.



Ni umwe mu bakinnyi b’igitsinagore bakunzwe cyane ndetse abantu benshi bakunda kwirahira ubuhanga bwe n’impano itangaje mu gukina filime. Nadia_Ish_Mwiza nk’amazina akoresha ku rukuta rwe rwa Instagram abantu benshi bamuzi mu mafirimi atandukanye by'umwihariko filime yamenyekaniyemo ni iyitwa City Maid aho aba ari umuvandimwe wa Nick ariko uburyo akina igice baba bamuhaye ni ibintu byishimirwa n’abantu batandukanye bakurikira iyi filime umunsi ku munsi.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana yamubajije ku buzima bwe bwa buri munsi n’ubuzima bwa Cinema ahoramo umunsi ku munsi cyane ko akina muri filimi zitandukanye. Muri icyo kiganiro kandi umunyamakuru hari aho yamubajije ku rugendo rwe rwa Cinema niba nta bizazane yahuriyemo nabyo cyane ko igitsinagore gikunda kugorwa mu gihe binjiye mu myidagaduro.

Yagize ati "Urumva iyo uje muri Cinema abantu benshi usangamo abagukuriye abaguhagarariye kuri Set aba ari igitsinagabo rero iyo ujemo (…) ariko njye byambayeho kera tugikina amafilime, njye nari umwana rero umutipe arambwira ngo nimuha amahirwe azangira umusitari ubwo amahirwe ntabwo nayumvaga numvaga wenda ari ugukundana".

"Rero arantumira arambwira ngo nzagende iwabo tubiganireho ndagenda mbona atangiye kujya mu bindi bintu kandi buriya njyewe nahoze nkanga abantu iyo wamvugishaga uri umugabo uciyeho mu modoka narakubwiraga ngo urimo gukomanga ku muryango wa gereza kuko nahoze ngira amahane".

Yakomeje ati "Rero nagiyeyo niyizeye ndamubwira ngo nunkoraho urajya muri gereza kuko nari nkiri muto kandi ikindi gufata ku ngufu birahanirwa rero naragiye nicara kure ndamubwira ngo gera ku ntego agera ku ntego ndamubwira nti wowe ubwawe nturaba umusitari kandi nanabonaga ibi bintu bya cinema bitaranagera kure nta nyungu byari ibintu biri aho nyine bitaragera kure ndamubwira nyine ko bitashoboka.’’


Ishimwe Sandra (Nadia) ari mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Cinema







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND