RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yakoze indirimbo 'Day by Day' ihamiriza abantu ko iyo wubashye Imana nayo ikwigaragariza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2021 18:12
0


Umuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe n'abantu benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda aho benshi bakunze kumwita 'Miss Gospel', kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise ‘’DAY BY DAY’’ izaba iri kuri alubumu ye ya Kabiri.



Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Indirimbo ye nshya ''DAY BY DAY'' yashyize hanze mu masaha macye ashize, amajwi yayo yakozwe na Producer Camarade usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo za Gospel, naho amashusho yakozwe na Producer Sammy Switch (Bless World Music).

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwishingikiriza ku Mana bazirikana ko ariyo soko y'umugisha yonyine. Aganira na InyaRwanda.com, Gaby yashishikarije abantu kwikomeza ku Uwiteka ubasumba bose anababwira ko iyo wubashye Imana, nayo ikwigaragariza. Ati: "Muri iyi ndirimbo ndashaka gushishikariza abantu kugendana n'Imana gukora ubushake bwayo, iyo Imana yabonye ko wayubashye umunsi ku munsi (DAY BY DAY) nayo irakwigaragariza,..’’. 


Gaby Kamanzi ageze kure imyiteguro ya Album ye ya kabiri

Mu ndirimbo DAY BY DAY Gaby yumvikana aririmba amagambo akomeza abantu umutima aho agira ati: ''Icyo umwana w'umuntu atakwishoboza, wowe uramushoboza ukamunezeza,..." Gaby yaherukaga gukora indirimbo ‘’Emmanuel’’ yishimiwe n'abantu benshi. Iyi ndirimbo nshya yasohoye yise DAY BY DAY nayo yakunzwe cyane dore ko nyuma y'amasaha make igeze ku rubuga rwe rwa Youtube iri kwishimirwa cyane, zombi zizaba zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye ya Kabiri.

Ubusanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga muri muzika ndetse n'ijwi riryohera amatwi hamwe n'amagambo y'Imana aba aririmba bigafasha imitima y'abumva impumeko y'Imana ituruka muri we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo “Amahoro, Arankunda, Emmanuel….". Indirimbo ye nshya ''DAY BY DAY'' kuri ubu wayisanga ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Gaby Kamanzi ukajya ubona n'izindi ndirimbo ze.

Gaby Kamanzi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye haba mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze ku migabane itandukanye harimo Amerika, Uburayi n'ahandi henshi...Bamwe mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda Gaby akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech ndetse n’umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo wibera ku mugabane w’I Burayi.


Umuramyi Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Day by Day'

REBA HANO 'DAY BY DAY' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND