Kigali

Ifoto ishushanyije iriho umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma n’imfura yabo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na Ange Kagame

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/07/2021 3:18
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 13/07/2021, ifoto ishushanyije iriho Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ndetse n’imfura yabo, yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Iyi foto yakunzwe na benshi barimo na Ange Kagame.



Ni ifoto igaragaza umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame, bakaba bagaragara bari mu byishimo byinshi bose bahanze amaso imfura yabo y’umukobwa ugaragara ameze nk'uri kubyina anezerewe.


Ni ifoto ishushanyije mu buryo butangaje bwa gihanzi, ndetse n’uwayishushanyije biragaragara ko hari ibisobanuro yashakaga gutanga. Benshi mu bakoresha Twitter bakunze cyane iyi foto ndetse abantu batandukanye bayoherereza Ange Kagame kugira ngo ayirebeho.

Mu masaha atatu ashize ni bwo Ange Kagame yagaragaje ko yakunze cyane iyi foto. Uwitwa Ben_art4 bigaragara ko ariwe washushanyije iyi foto, yari yayishyize kuri Twitter 'akora tag' kuri Ange Kagame na Perezida Kagame. Ange Kagame amaze kubona iyi foto, yanyuze kuri Twitter ashimira uyu muhanzi amubwira ko yakoze igihangano yatekerejeho. Ati: "Urakoze ku bw'iki gihangano cyatekerejweho".


Ange Kagame yanyuzwe cyane n'iyi foto 



Ange Kagame ubuheta bwa Perezida Paul Kagame yibarutse imfura ye tariki ya 19 Nyakanga 2020. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida  Kagame yavuze ko tariki 19 Nyakanga 2020 ari bwo we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru.

Perezida Kagame yatangaje ko abyishimiye ndetse anagaragariza umukobwa we n’umukwe we ko abishimiye cyane ku bw’imfura yabo. Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 ni bwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ibirori byabereye mu Intare Arena, ahari icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.
Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Indirimbo ya Salomo, igice cya 3 umurongo 4.

Ku munsi w'ubukwe bwa Ange Kagame 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND