Kigali

Abaririmbyi 11 bayoboye abandi mu ma 'Worship Teams' yo mu Rwanda bishyize hamwe bakora indirimbo bise 'Amaraso ya Yesu ni meza'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2021 11:29
0


Itsinda ry'abaririmbyi 11 bayoboye abandi mu ma Worship Teams yo mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo 'Amaraso ya yesu ni meza'. Aba baririmbyi baturuka mu matorero atandukanye arimo ADEPR, Umutima w'Imana church ndetse no mu matsinda ashinze imizi mu muziki wa Gospel arimo; Injiri Bora, Trues Promises, Gisubizo Ministries n'ayandi.



Habumugisha Emmanuel (Emmy Shalom Pereirra) uhagarariye iri tsinda ryakoze iyi ndirimbo yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo 'Amaraso ya Yesu ni meza' "yahuriwemo n'abaririmbyi batandukanye bazi kuririmba kandi b'abayobozi b'abandi mu ma korali". Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw'amajwi, ikaba irimo abaririmbyi 11 baturutse mu matorero anyuranye. Baririmbamo ko "Amaraso ya Yesu ni meza yaduhinduye abana b'Imana, turi abayo nta rubanza, turi abaragwa b'ubwami bwa Kristo".

DORE UKO BAKURIKIRANA MU KURIRIMBA N'AHO BABARIZWA

1.ISHIMWE VANESSA (Upendo choir - Mbuga ngari Giseny)

2.NKUNDIMANA ERIC (Injiri Bora)

3.NIWEMUHOZA SANDRINE (ADEPR/Power of the cross)

4.EMMY SHALOM (Umutima w'Imana church)

5.GASIGWA CHRISTIAN (GOSHEN CHOIR /ADEPR)

6.NIYONGABO MOSES (PIANIST)

7.NKOMEZI ALEX (GISUBIZO MINISTRIES)

8.ESRON NDAYISENGA (CHRISTO ALONE)

9.MUBOGORA DESIRE (TRUE PROMISES)

10.CHANCE KRISTOPHER (GISUBIZO MINISTRIES)

11 UWIZEYIMANA CLAUDINA (UKUBOKO KW'IBURYO /ADPR GATENGA)

Emmy Shalom ukuriye iri tsinda ry'abaramyi bayoboye abandi muri za Worship Team zitandukanye, ni umukristo, umuyobozi w'indirimbo akaba n'umunyamakuru. Ni we wagize igitekerezo cyo guhuza abaririmbyi bahagarariye abandi mu Rwanda. Ati "Nagize igitekerezo cyo guhuza abaramyi bakomeye mu Rwanda mu ma worship teams no mu makorari baturutse mu madini n'amatorrro anyuranye".

Yavuze uburyo byatangiye ati "Hari umwana witwa Adeline nawe w'umuririmbyi atubwira ko yanditse indirimbo ariko akeneye abo bayikorana, arayitwumvisha ndi kumwe n'umucuranzi wa piano (pianist Moses), twumva ibikwiriye ni uko iyo ndirimbo yajya hanze. Kuva twaba abakristo nyakuri mu 2018 twari twarabuze indirimbo yavuga neza mu buryo bwimbitse budaciye ku ruhande iby'urukundo Imana yakunze abari mu isi".

Yakomeje ati "Nyuma rero indirimbo tuyiha korali ariko iyitera utwatsi ngo ntabwo iririmba indirimbo zitahimbwe nayo ndetse ko ngo iyo ndirimbo atari ubutumwa bemera kuko yavugaga iby'ubuntu cyane kandi hari mu gihe cy'abanyabuntu bari badutse amadini avuga ko ari abaje kuyobya abantu. Nyuma naje kugira igitekerezo cyo guha ubukana ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo ngo nibura igere kuri bose no kugira ngo duhe imbaraga uwo Imana yari yayicishijemo akayandika ariwe Adeline ubu usigaye atuye i Ngoma - Kibungo".

Emmy Shalom yavuze ko "Hari Umusore usanzwe uririmba muri ADEPR Kibagabaga wanaririmbyemo muri iyi ndirimbo yitwa TWIZERIMANA Chance Christopher aba no muri Gisubizo Ministries Kigali, ndamwegera musaba ko yampa contacts z'abaririmbyi baba bahagarariye ama worship teams ku buryo baza bagatanga umusanzu indirimbo igasohoka atari iy'umuntu umwe ahubwo ari nka All Gospel Stars Song".

Ati "Ni ko kunoza umugambi dutangira kubahamagara. Hari mu kwezi kwa Nyakanga 2020 nyuma gato ya Guma m urugo ya mbere. Gusa twaje guhura n'imbogamizi kuko dutangira uwo mushinga ni bwo Covid-19 yari Imaze kugera ku isi, gusa yari itaragera mu Rwanda. Nyuma ni bwo hagaragaye ID y'umuhinde wa mbere wayigejeje mu Rwanda hahita hashyirwaho ingamba zo kwirinda".

"Nyuma y'uko guma murugoz ya mbere irangiye, hatangiye Records muri studio yabaga ku Gisozi hariho amabwiriza y'uko nta bus zikora, byabaga bigoye ko abaririmbyi baboneka ku buryo rimwe na rimwe gahunda producer yaduhaga zapfaga kumpamvu za Covid-19 ku bw'ingamba zabaga zafashwe. Ku mpamvu za Covid-19 iyi ndirimbo yamaze umwaka n'igice muri studio kubera ingamba zashyirwagaho hakabura uburyo bwo kuyirangiza". 

Ati "Icyakora ubu mu Rwanda ntihariho indirimbo z'ama All stars gospel singers ariko ubu harateganywa gukorwa n'izindi nyinshi ku bwo kugaburira imitima y'abashaka ubugingo. Nanavuga ko uko ubushobozi buzaboneka hazajya hanakobwa ama concert ahuza aba baririmbyi". Yavuze ko "Iyi ndirimbo ni iya mbere twakoze igizwe n'abaririmbyi 11 baturutse muma korali atandukanye, amatorero atandukanye n'ama worship teams atandukanye". 


Emmy Shalom wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abaramyi mu ndirimbo 'Amaraso ya Yesu ni meza'

Emmy Shalom yavuze ko itsinda ryahuriye muri iyi ndirimb ritazahoraho, ati "Ntabwo ari itsinda rizahoraho ahubwo ni kwa kundi habaho ama All stars mu bindi bisata hamenyerewe ko All stars zikorwa n'abaririmbyi ba secular gusa". Yunzemo ati "Intego yatumye dukora indirimbo nk'iyi ihuriwemo n'abaririmbyi banyuranye ni ebyiri:

"A.) Kumaraho Umwiryanne uba hagati y'abaririmbyi badahuje amadini aho usanga bareba ay'ingwe umuririmbyi cyangwa umuyoboke w'idini rimwe wumvise ko mugenzi we yagiranye imishyikirano n'uwo mu rindi dini runaka. Mbese kumenya ko bose basenyera umugozi umwe . B.) Intego ya kabiri ari nayo simusiga ni ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Mu by'ukuri Abaririmbyi barimo aha ni ba worship leaders na 'Choir songs leaders' mbese ni abahanga (Aba dirija)"

"Twifuje guherekeresha ubuhanga n'amajwi meza ubutumwa bwiza butavangiye buri muri iyi ndirimbo. Ngira ngo birumvikana ko iyi ndirimbo yibanda ku musaraba, amaraso, urupfu no kuzuka bya Kristo byahesheje abari mu isi ubugingo buhoraho". Ku bijyanye na Worship teams ziri muri iri tsinda, yagize ati "Ama worship team rero nta mikoranire ihari idasanzwe mbese nta mupaka uhari ahubwo buri muririmbyi w'umuhanga twifuje ko yatanga umusanzu ubutmwa bukagera kure". 

Yakomeje ati "Nk'ubu twifashishije abo muri ADPR ,True promises, Injili Bora, Power of the cross na Gisubizo ministries". Yasoje ikiganiro twagiranye agira ati "Twifuza ko uyu mwera wazakomeza no mu bandi bahanga mu kuririmba tutagezehp, icyo dushaka ni uko indirimbo zizaba nyinshi zikamenyekanisha impano, ikindi ubutumwa bwiza bugakwira isi biciye mu majwi meza n'ubuhanga kandi Imana izadushyigikira". Indirimbo 'Amaraso ya Yesu ni meza', ifite iminota 7 n'amasegonda 22, ikaba iri kuri YouTube kuri shene (CANO) yitwa All Stars Rwanda.

Amafoto ya bamwe mu baririmbyi bumvikana muri iyi ndirimbo

UMVA HANO INDIRIMBO 'AMARASO YA YESU ARAKIZA' YA ALL STARS RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND