Yiswe n’ababyeyi Abdul Juma
Issak, yavutse kuwa 02 Ukwakira mu 1989 bivuze ko agwije imyaka 31. Yamamaye mu
muziki nka Diamond Platnumz benshi bakaba bamaze no kumumenyera kuri Simba
ijambo ry’igiswahili rivuga Intare na none bikavuga umwami w’injyana ya Bongo
Flava.
Akomoka mu gihugu cyo muri Afrika y’uburasirazuba cya Tanzania, akunda gufasha abababaye, akaba umushabitsi, umuririmbyi n’umuririmbyi karundura. Yavukiye mu gace ka Tandaje mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salam. Niwe nyirinzu itunganya umuziki iri mu zikikomeye muri Afrika ya Wasafi, televiziyo yitwa Wasafi, radiyo ya Wasafi, yashize kandi inzu ikora amashusho n’amafoto yitwa Zoom Extra.
Ari mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afrika yo hagati n'iy'uburasirazuba, yagiye akora indirimbo zagiye zinyura abatari bacye n'ubu rucyambikanye. Niwe muhanzi wa mbere wabashije kugira umusaruro rusange kuri Youtube ungana na Miliyoni 900.
Mu mwaka wa 2013 yinjije amafaranga atabarika binyuze ku bahitagamo kwitabira kureba indirimbo ze kuri ubu akaba ahagaze neza mu ka Afrika y’ibiyaga bigari mu kwinjiza agatubutse mu rganda rw’umuziki.
Diamond Platnumz ari kumwe numwe mu bajyanama be mu muziki Sallam wamamaye ku izina rya Don Mendez
Kugeza ubu uyu mugabo akaba afite abashinzwe inyungu mu
muziki (Managers) bagera kuri batatu barimo Sallam Ahmed Sharaff uzwi nka Don
Mendez, Hamisi Shaban Taletale uzwi nka Babu Tale na Saidi Hassan Milinge uzwi
nka Mkubwa Fella bose bakomoka muri Tanzania.
Mu busanzwe uyu mugabo akaba asengera mu idini rya Islam kimwe n’uwahoze
ari umugore we bafitanye abana babiri umuherwekazi akaba n’umushabitsi ukomoka
mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan. Kuri ubu hakaba hakomeje gucicikana amakuru
ko bongyeye gusubirana.
Diamond Platnumz ari kumwe n'umwe mu bagore babyaranye abana babiri, Zari Hassan
Yabyaranye kandi umwana wa gatatu n’umunyamideli rurangiranwa w’ikimero gikurura abatari bacye barimo n’umuraperi kabuhariwe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika RicK Ross uwo nta wundi ni uwitwa Hamisa Mobeto.
Mu mwaka wa 2019 akaba kandi nabwo yarakundanyeho n’umunyamideli
w’umunya-Kenya akaba n’umunyamuziki witwa Tanasha Dona banabyaranye umwana w’umuhungu
witwa Naseeb Jr wavutse kuwa 02 Ukwakira 2019.
Diamond na Tanasha ntabwo batindanye, kuko uyu mugore yaje kongera gufata rutema ikirere akisubirira mu gihugu cye cya Kenya. Diamond yafatiwe we n’abandi bahanzi banyuranye ibihano by’amezi agera kuri ane nta bikorwa by’umuziki akora ashinjwa gukora indirimbo zamamaza ubusambanyi hari mu mwaka wa 2018.
Tanasha Dona umunya-Kenya ari kumwe na Diamond Platnumz
Muri iyo minsi yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yakoranye na Morgan Heritage yitwa Halleluyah kimwe n'iyo yakoranye na Rick Ross yitwa WakaWaka ndetse n'iyo yakoranye n'umwe mu basore yagize uruhare rukomeye mu muziki we yitwa Mwanza. Ibihano byabo byaje guhagarikwa nyuma yo gusaba no gusabirwa imbabazi.
Diamond akaba ari mubyara w’umuvanzi w’umuziki Dj Romeo Abdul Jones
uzwi nka Romy Jones, afite bashiki be babiri barimo umunyamuziki Queen Darleen n’umushabitsi
Esma Platnumz.
Umwe mu bagore bafitanye umwana na Diamond umunyamideli n'umushabitsi karundura Hamisa Mobeto
Mu mwaka wa 2010 yashyize hanze indirimbo yo gushyigikira ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi mu kwamamaza umukandida wayo Bwana Jakaya Mrisho Kikwete. Mu mwaka wa 2019 ku itariki ya 23 Mutarama yagizwe ‘Brand Ambassdor’ wa Pepsi muri East Africa.
Muri uko kwezi kuwa 13 nabwo akaba yari yasinyiye kuba ‘Brand Ambassdora’ wa Parimatch muri Afrika. Kuwa 04 Werurwe 2020 yagizwe ‘Brand Ambassador wa Coral Paints muri Tanzania. Muri Mata 2021 yagizwe Brand Ambassador w’ikompanyi ya Itel muri Africa.
Diamond Platnumz ari kumwe n'umuraperi kabuhariwe Wiz Khalifa muri iyi minsi aho Simba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Diamond Platnumz ari kumwe n'umusaza karundura mu muziki Snoop Dogg, uwambaye umupira w'amaboko magufi akaba ari umwe mu bajyanama be witwa Tale