RFL
Kigali

Euro 2020: Ibyakurikiye intsinzwi y’u Bwongereza i Londres – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2021 14:06
0


Ryari ijoro ry’icuraburindi mu bice bitandukanye bigize u Bwongereza, nyuma y'uko ikipe y’igihugu itsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro 2020, igatakaza igikombe benshi bari bategereje nyuma y’igihe kirekire.



Inzozi z’Abongereza zo kwegukana igikombe cya EURO uyu mwaka, zashyizweho iherezo nyuma yo guhatana n’u Butaliyani iminota 120, ariko batsindirwa kuri penaliti 3-2, zahushijwe na Rashford, Bukayo Saka na Sancho binjiye mu kibuga basimbuye umukino ugana ku musozo.

Nyuma y'uko penaliti zirangiye u Butaliyani bwegukanye igikombe, ntabwo ibyakurikiyeho ari byiza ku bafana b’u Bwongereza bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi, kuko babigaragaje mu bikorwa no mu byiyumvo byabo.

Umukino ukirangira Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bari barubiye, bahanganye na Polisi, irabakubita karahava, bamwe barakomereka mu gihe abandi bangije bimwe mu bikoresho byari hafi y’ikibuga.

Uku guhangana kwatangiye na mbere y’umukino, kwafashe indi ntera umukino urangiye, kwagaragayemo abafana bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi bahangaye polisi y’igihugu, irabakubita bamwe barakomereka bikomeye.

Abandi bafana batari bacye buriye ku nyubako ndende bavuga ko badashimishijwe na gato n'ibyo ikipe y'igihugu yabo yabakoreye, bigatuma itakaza igikombe cya Euro 2020.

Nyuma y’iri  hangana ryakomerekeyemo abatari bacye mu mujyi wa Londres, hakurikiyeho kwibasira abakinnyi bahushije penaliti ku mbuga nkoranyambaga.

Abakinnyi barimo Marcius Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka bakorewe irondaruhu n’Abongereza bitwikiriye imbuga nkoranyambaga, bavuga ko impamvu banahushije penaliti zatumye u Bwongereza bubura igikombe ari uko ari abirabura.

Iki gikorwa cyamaganiwe kure n'Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ndetse risaba Leta y’iki gihugu gushyiraho amategeko akarishye ahana ibi byaha.

Umujyi wa Londres n’utundi duce two mu Bwongereza, babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo gutakaza igikombe batsindiwe ku kibuga cyabo n’u Butaliyani kuri penaliti.

Ubu abaturage b’iki gihugu by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru bihebye bari mu bwigunge.

Abafana b'u Bwongereza bakozanyijeho na Polisi nyuma yo gutsindwa n'u Butaliyani

Bamwe mu bafana bakomerekeye muri uko guhangana

Abandi bafana bagiye burira inyubako ndende bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe n'ikipe yabo

Byari agahinda n'ishavu ku bafana b'u Bwongereza mu mujyi wa Londres

Guhangana na Polisi byakomereje no mu tubari


Ntabwo byari byoroshye i Londres nyuma y'umukino wa nyuma wa Euro 2020
U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga mu myaka 53 ishize

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND