RFL
Kigali

MTN Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima batangije ubukangurambaga “One More Push” inatanga ibikoresho byo kurwanya Covid-19

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/07/2021 22:49
1


MTN Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima batangije ubukangurambaga bise “One More Push” mu gushishikariza abantu gukomeza kwambara neza agapfukamunwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.



MTN yanatanze udupfukamunwa 20,000 n’udukoresho 500 dufasha mu gupima umwuka (Oxygene) mu mubiri ndetse inagenera ubufasha abakora imishinga mito n’iciriritse 40 bakora ubucuruzi bunyuze kuri interineti (e-commerce). Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga cyabaye kuwa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 mu gikorwa cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iya kure (Online). 

Ubu bukangurambaga kandi buzashishikariza abaturage gukurikiza ingamba zose zo gukumira Covid-19, nk’uko zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima ibi bikaba bibaye mu gihe ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse n’umubare w’abahitanwa nayo ukarushaho kwiyongera.

Mu minsi mike ishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hashobora kuba harageze ubwandu bushya bwa Covid-19, ibi bakaba barabivuze bagendeye ku buryo abantu bari kurushaho kwandura ndetse n’uburyo ibimenyetso birushaho kwiyongera bisa n’ibitandukanye n’ibimenyetso byari bisanzwe bizwi.

Mu gikorwa cyo kumurika ubu bukangurambaga “One More Push” bushishikariza abaturage kurushaho kwirinda no kwambara neza agapfukamunwa, Dr Albert Tuyishime, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA/HIV, Ishami Rishinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara (HDPC) muri RBC (Rwanda Biomedical Center) yatangaje ko ibimenyetso by’ubwandu bushya byiyongera ku bisanzwe cyangwa se ugasanga umurwayi agaragaje ikimenyetso kimwe gikomeye.

Yagize ati: “...Turashishikariza abantu kurushaho kwirinda kuko Covid-19 iracyahari kandi irarushaho kwiyongera...” abajijwe ku bwandu bushya yagize ati: “Igituma tuvuga ko ubwandu bushya bushobora kuba buhari ni uko tugenda tubona ibindi bimenyetso bikomeye bitari bisanzwe. Ukabona umuntu aje ataka umutwe ukomeye twamupima tugasanga ni Covid-19 kandi wenda aricyo kimenyetso cyonyine yagaragaje...”

Yakomeje asobanura ko hari ibimenyetso byinshi binyuranye kandi ko “dusabwa kurushaho gukurikiza ingamba zo kwirinda kugira ngo tubashe guhangana na Covid-19”. Abajijwe niba haba hari ingamba nshya ziyongera ku zisanzwe cyangwa ubundi buryo burenze k’ubwo dusanzwe tuzi bwo kwirinda yavuze ko ingamba zisanzwe zihari zikurikijwe neza nta kabuza zarinda abantu ubwandu bushya bwa Covid-19.

Yongeraho ati: “Ubwoko bushya ntibukeneye agapfukamunwa kandi kadasanzwe cyangwa se ikindi ahubwo dukeneye kurushaho kubahiriza ingamba duhabwa na Minisiteri y’Ubuzima, ingamba dusanzwe tuzi nituzubahiriza nta kabuza tuzayitsinda”.

Mitwa Ng'ambi, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda mu birori byo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga yavuze ko “hirya no hino urugamba rwo kurwanya Covid-19 rugikomeje” kandi ko uburyo bwacu bwonyine bwo kuyirwanya no kwirinda ari “Ugukurikiza byimazeyo ingamba zo gukumira Covid-19 nk’uko zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima”.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko nka MTN Rwanda bashimira Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bose kubw’imbaraga zabo mu kurwanya Covid-19. Yongeyeho ati: “Turashaka kandi kongera gutanga ijwi ryacu, mu gukomeza gushyigikira izo mbaraga mu gushimangira akamaro ko gukomeza kwambara neza agapfukamunwa no gukomeza gukurikiza n’izindi ngamba zo gukumira iki cyorezo”.

Muri gahunda y’ubu bukangurambaga kandi, MTN Rwanda yatanze umusanzu w’udupfukamunwa 20.000 hamwe n’udukoresho 500 dufasha mu gupima umwuka (Oxygene) mu mubiri. 

MTN Rwanda kandi, izashyigikira imishinga mito n’iciriritse 40 ikora ubucuruzi kuri interineti (e-commerce) hakoreshejwe uburyo bwa “Zero-Rating Access” (kutishyuzwa) kubazasura urubuga rwabo basanzwe ari abakiriya ba MTN no gukoresha MoMo Biz ku buntu mu gihe cy’amezi 3. 

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima na RBC, Dr Albert Tuyishime yavuze ko bishimiye kwakira umusanzu wa MTN Rwanda, yongera kwibutsa inzira Covid-19 yanduriramo ndetse ko harimo kugaragara ibimenyetso bikomeye kurusha mbere bityo ko “ari ngombwa kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 harimo kurushaho kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi buri gihe no gukomeza gukurikiza izindi ngamba bijyanye no kurushaho kwirinda”. 

Ati: “Covid-19 iracyahari, niwambara neza agapfukamunwa mu buryo bukwiriye uraba urokoye ubuzima bwawe, ubwa mugenzi wawe, ubw’abawe ndetse n’ubw’abantu bose muri rusange. Niduhuza imbaraga zacu zose tuzatsinda iki cyorezo ntakabuza”.

MTN yemereye Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cya RBC umuyoboro w’itumanaho kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda no gukumira Covid-19. Muri gahunda y’Ubu bukangurambaga bwa “One More Push” buzamara amezi ane, ubutumwa buzajya bunyuzwa ku ma radiyo, TV mu bindi bitangazamakuru n’ahandi kugira ngo bugere kuri bose. 


MTN yatangije ubukangurambaga 'One more push'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habarugira John damascenehabarugirajohn@gmail.com2 years ago
    Covid19 Koko duhagurukiye rimwe twayirwanya igakira!





Inyarwanda BACKGROUND