Mu kiganiro cyanyuze kuri shene ya Youtube ya MIE Empire kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 10 Nyakanga 2021, byatunguye abantu benshi kubona nyina Vestine na Dorcas ndetse n’aba bana bari kumwe na Murindahabi Irene mu kiganiro kimwe nabo nyuma y'iminsi itatu hatangajwe ko batandukanye.
Mu kiganiro, Murindahabi Irene yanyuzagamo agatebyaga agacishamo agaseka ndetse n’abana ni o byari bimeze kuko berekanaga ko bishimye kuba bari kumwe na M.Irene wari uyoboye ikiganiro. Mu buryo bweruye Murindahabi yatangiye abaza abana uko bari bameze muri ibi bihe itangazamakuru ryari ribahanze ijisho.
Vestine yavuze ko ibi ari ibintu satani yazanye ndetse ko ari ibintu babonye birimo ukubeshya gukomeye. Yavuze baje kugira ngo babwire abantu batandukanye ukuri kwabyo cyane ko abenshi batangazaga ibitandukanye.
Mu kiganiro cyakuruye amarangamutima ya benshi bitewe n’uko aba bana bacishagamo bakaririmbira Imana ndetse mu bitekerezo bitandukanye abantu bari bari gucishaho bakerekana ko babyishimiye cyane ndetse banagaya abashakaga kubatandukanya.
Dorcas yavuze ko bakimara kumva iyi nkuru mbi mu matwi yabo ndetse n'uburyo benshi bari gutuka umubyeyi wabo, bahise akora amasengesho y'iminsi 2 batakambira Imana, bakaba bari buyasoze ku mugoroba w'uyu munsi ku wa Gatandatu
Vestine na Dorcas basabye imbabazi abantu bose bababwira ko bacumuye batashyikiriye ubwiza bw'Imana none bakaba baje ngo Imana ibababarire ibakire.

Ifoto yakuruye amarangamutima ya benshi mbere y'ikiganiro
Umubyeyi wa Vestine na Dorcas utigeze yifuza kugira icyo atangaza muri iki kiganiro, M.Irene yabajije Vestine na Dorcas icyatumye mama wabo ajya mu itangazamakuru, maze Vestine avuga ko umubyeyi we yaje i Kigali aje gufata 'Cano'.
Ati "Mama ubundi yaje i Kigali aje gufata Cano kubera ibyo bintu bya cano ubundi ntabwo abizi ahubwo yari azi ko cano ari ikintu kibahuje bo na Irene. Mu kuza yaje yisanga ahantu hari abanyamakuru benshi bahita bamutunga camera".
Mu gusoza ikiganiro Vestine na Dorcas bashimiye
abantu batandukanye baberetse urukundo bakababa hafi agaya abantu bavuze
ibinyoma ariko ababwira ko bababariye.
Mu kiganiro M.Irene yavuze ko hari umuntu ikiganiro cyibabaje ariko yihangane ariko ashinja abantu batandukanye ko n’ubundi bagihari bari bari bihishe inyuma ya byose.
REBA HANO IKIGANIRO M.IRENE, VESTINE&DORCAS NA MAMA WABO BATANZE BASHIMANGIRA KO BASUBIRANYE