Uko Safi yibye iwabo imodoka ya Dubure kabine agakangaranya Humble Jizzo na Nizzo umunsi wa mbere bahura ari batatu

Imyidagaduro - 10/07/2021 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko Safi yibye iwabo imodoka ya Dubure kabine agakangaranya Humble Jizzo na Nizzo umunsi wa mbere bahura ari batatu

Safi Madiba wamamaye mu itsinda rya Urban Boys nyuma akaza kurivamo atangira kuririmba ku giti cye, abo yarisizemo bahishuye uko ku munsi wa mbere bamwakira bakamuha ikizamini, yaje yibye imodoka y’iwabo yo mu bwoko bwa pikapu agakangaranya Nizzo na Humble Jizzo.

Mu kiganiro “Breakfast With Stars " cya Kiss FM, Humble Jizzo na Nizzo bagarutse ku buzima bw’itsinda Urban Boys n’uko bahuye kugira ngo barishinge, bahishura byinshi abantu batamenye. Humble Jizzo na Nizzo bo bari basanzwe baziranye ndetse babana mu nzu kandi bakora umuziki buri wese ku giti cye. Muri iki kiganiro bagaruka ku kuntu bashinze itsinda Urban Boys. Nizzo yavuze ko ariwe wazanye Safi wari waramusabye ko bakorana indirimbo akamuhuza na Humble Jizzo ndetse uwo munsi akamuha n’ikizamini kugira ngo barebe imiririmbire ye.


Humble Jizzo nawe yahise ahishura ukuntu Safi uwo munsi yaje yibye imodoka y’iwabo yo mu bwoko bwa pikapu nk’umuhanzi bari bagiye kwakira bwa mbere barakangarana. Yagize ati "Nizzo ndabyibuka baje muri pikapu hahahaha Safi yari afite pikapu ".

Humble Jizzo, bahise bamubaza niba Safi yari afite imodoka maze asubiza agira ati "Yari iy'iwabo ariko Nizzo yarambwiye ati umupeti afite n’imodoka ankuye ku itaba. Yaraparitse asohotse mbona ni dubure kabine hahahahahahaha“. Yakomeje agira ati "ariko ubwo byari birenze nyine urumva nabaga nteze amaso kuri buruse nawe nta bundi bushobozi yiba imodoka y’iwabo bamucakira nyine ubwo "..".


Ibi babihishuriye mu kiganiro kuri Kiss FM

Yakomeje avuga ku buzima bugoye itsinda ryagiye rinyuramo kugeza aryise Urban Boys kuko ryari ryaravukiye mu Cyarabu mu gasantire gashyushye. Safi Madiba usigaye ukorera umuziki we muri Canada ari mu bahanzi bagendaga mu mudoka zihenze zirimo BMW y’umuryango umwe na Toyota land cruiser.

Amakuru avuga ko n'ubwo abantu benshi bazi ko Safi Madiba akomoka i Huye, ubusanzwe awabo ari i Gitwe ariko akaba yarabaye i Huye cyane aho yabaga ku mugabo witwa Mujyarugamba wabaye umuyobozi mu badivantisite b'umunsi wa Karindwi. Birashoboka ko wenda iyo modoka bavuze yibaga ari ho yabaga yayikuye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...