RFL
Kigali

Imyaka 4 irashize Biramahire Abeddy atowe nk'umukinnyi w'umwana utanga icyizere, icyo cyizere kigeze he?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/07/2021 7:28
1


Biramahire Abeddy ni rutahizamu wa As Kigali ariko igihugu cyamenye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Police anafasha u Rwanda kujya mu mikino ya CHAN 2018. Umunsi nk’uyu mu 2017 nibwo Abeddy yatowe nk’umukinnyi w’umwana kandi utanga icyizere.



Biramahire Abeddy yari kumwe n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yari iri kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Ethiopia kuva tariki 17 uku kwezi ariko u Rwanda rukaba rwikuye muri iyi mikino kubera ikibazo cy'ubwandu bushya bwa coronavirus bwagaragaye mu Rwanda.

Tariki 10 Nyakanga 2017 ni bwo Biramahire Abeddy yahawe igihembo nk'umukinnyi w'umwana utanga icyizere, icyo gihe shampiyona yari irangiye Police FC yakiniraga ibaye iya 2, umwanya mwiza yagize kuva yashingwa.

Icyo gihe abakinnyi 3 ba Police FC baje mu ikipe y'umwaka kuri ubu babiri baracyayikinira aribo Justin Mico na Muvandimwe Jean Marie Vienney ukongeraho na Danny Usengimana waraye ayerekejemo ku mugoroba washize.


Biramahire ahabwa igihembo nk'umukinnyi ukiri muto 2017

Uyu mwaka w'imikino 2016/2017 Biramahire Abeddy wari hafi kuzuza imyaka 18, yakinnye imikino 14 atsindamo ibitego 10. Muri uwo mwaka, yagiye mu ikipe y'igihugu yashakaga tike yo gukina imikino ya CHAN atsinda igitego cya 3 ubwo u Rwanda rwahuraga na Ethiopia.

Icyo gihe Kigali yose yahise iririmba izina Biramahire Abeddy mu mikino ya CECAFA. Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'intsinzi ubwo u Rwanda rwari rwanganyije na Tanzania igitego 1-1, igitego cya Abeddy kiza gitanga insinzi, igihembo yari yarahawe nk'umwana muri shampiyona gitangira kwigaragaza no ku ruhando mpuzamahanga abakurikiranira hafi umupira w'amaguru batangira kuvuga ko u Rwanda rwungutse rutahizamu mushya uzarurengera.


Biramahire Abeddy mu mavubi 

Haciyeho umwaka umwe gusa, Biramahire Abeddy yaje kwirukanwa na Police FC kubera umusaruro mucye aho iyi kipe yabirukanye ari Abakinnyi bagera ku 8. Byahise biba ibihe by'umwijima kuri Abeddy wari umaze kuzuza imyaka 18 kandi agikenewe kwitabwaho nk'umukinnyi w'umwana ufite byinshi byo kugaragaza.


Abeddy muri Police fc

Nyuma y'imikino ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc Abeddy yabonye ikipe muri Tunisia ya CS Sfaxien asinyira amasezerano y'imyaka 3 ndetse anatangwaho akayabo ka Miliyoni 25 icyo gihe twavuga ko n'ubwo yari agiye mu ikipe nziza ariko bitamukundiye ko asoza amazerano yari yasinye ahubwo nyuma yaje kwigarukira mu Rwanda.


Abeddy asinyira Mukura 

Tariki 11 Gashyantare 2019, Abeddy yasinyiye ikipe ya Mukura victory Sport amasezerano y'amezi 6 ariko binyujijwe mu ikipe ya Heroes FC yakinaga mu kiciro cya 2 icyo gihe.

Amatariki nkaya ukwezi nk'uku mu 2019, Biramahire Abeddy yasubiye hanze y'u Rwanda muri Zambia mu ikipe ya Buidcon nayo yamazemo umwaka umwe gusa arongera agaruka mu Rwagasabo, aho tariki 24 Ukwakira 2020 yasinyiye ikipe ya As Kigali amaserano y'imyaka 2 arimo ingingo ivuga ko uyu musore nta kipe yo mu Rwanda yemerewe gusinyira atarasoza aya masezerano.


Abeddy aba umukinnyi mushya wa As kigali 

Biramahire wakuriye kuri Tapi i Remera, Police FC yamuguze imukuye muri Bugesera FC. Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko ntarakinira Rayon Sports na APR FC amakipe ubundi abakinnyi bari ku rwego rumwe usanga abenshi baranyuze nibura muri APR FC cyangwa Rayon Sports. Ku myaka afite nk'umukinnyi wakinnye hanze no mu Rwanda, akaba afite n'amateka mu ikipe y'igihugu Amavubi, Abeddy ubu ni umusimbura mwiza mu ikipe ya As Kigali,umaze kuyikinira imikino 10 atsindamo ibitego 4 anatanga umupira umwe uvamo igitego.


Abeddy yifotozanya n'abakinnyi b'ikipe yahozemo CS Sfaxien imaze ku basezerera i Nyamirambo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumusime 1 week ago
    Nibyiza cne kuba uyumusore biramahire Ikipe yigihugu yamuhamagaye





Inyarwanda BACKGROUND