RFL
Kigali

Ijwi rya Yesu choir yakoze indirimbo 'Uru rugendo turimo' ikomeza abahura n'ibicantege mu rugendo rujya mu ijuru-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2021 16:07
0


Korali Ijwi rya Yesu ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Rwikubo ribarizwa mu Karere ka Rwamagana mu Ururembo rwa Ngoma, Paroisse ya Rwikubo ku itorero rya Rwikubo riherereye mu karere ka Rwamagana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uru rugendo turimo' nyuma y'iminsi micye basohoye iyo bise 'Imana ikomeye'.



Perezida wa Korali Ijwi rya Yesu, Habyarimana Canisius, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya bise 'Uru rugendo turimo' irimo ubutumwa bukomeza abagenzi bajya mu ijuru bahurira n'ibicantege muri uru rugendo. Yagize ati "Indirimbo yitwa 'Uru rugendo turimo', iratanga ubutumwa bwo gukomeza abagenzi ko n'ubwo mu rugendo rujya mu ijuru harimo ibirushya ariko ko Uwiteka abakiza muri byose.

Korali Ijwi rya Yesu yatangiye ivugabutumwa ahagana mu 1996 ivukiye i Rwikubo, ikaba yaragiye igira umugisha wo kugira abaririmbyi beza bagiye bimukira ahandi no gutanga abakozi b'Imana batandukanye barimo abavugabutumwa n'abashumba. Ni korali ifite imishinga itandukanye harimo no gukora indirimbo z'amajwi n'amashusho.

Abaririmbyi bagize korali Ijwi rya Yesu barahamagarira abantu bose cyane cyane abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) gusura shene yabo ya Youtube yitwa 'Ijwi rya Yesu Choir ADEPR Rwikubo' iriho indirimbo zabo zifasha ubugingo. Twabibutsa ko Itorero rya ADEPR Rwikubo iyi korali ibarizwamo, riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro.


Korali Ijwi rya Yesu ubwi bari batumiwe kuri Goodrich Tv


Korali Ijwi rya Yesu ubwo yari yakoreye ivugabutumwa kuri ADEPR Gatsata

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URU RUGENDO TURIMO' YA KORALI IJWI RYA YESU

REBA HANO INDIRIMBO 'IJWI RYA YESU' YA KORALI IJWI RYA YESU


REBA HANO INDIRIMBO 'UTWIGISHE' YA KORALI IJWI RYA YESU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND