RFL
Kigali

Nizeyimana Alphonse Ndanda wahoze ari umugabo wa Anita Pendo yasezeranye n’umukobwa aherutse kwambika impeta - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2021 7:20
0


Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda mu mupira w’amaguru, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa aherutse kwambika impeta nyuma yo gutandukana n’umunyamakurukazi Anita Pendo babyaranye abana babiri.



Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi n’umukobwa aherutse kwambika impeta, bagiye kurushinga.

Ku Cyumweru, tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana yambitse impeta uyu mukobwa bitegura kubana akaramata, ndetse akaba atarashatse gutangaza amazina ye.

Iki gikorwa Ndanda yakoze cyatunguye abatari bacye kuko batekerezaga ko we na Anita Pendo babyaranye abana babiri bazasubirana bakubaka ndetse bakarera abana babo, gusa siko byagenze kuko uyu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yahisemo kuzabana ubuzima bwe n’undi mukobwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Ndanda yahishuye impamvu yahisemo gukunda undi mukobwa bihabanye n’ibyo benshi batekerezaga.

Yagize ati”Umukunzi wanjye ntasanzwe! Byangora kuvuga ibyo namukundiye kuko ari byinshi cyane, sinavuga ngo ni kimwe, bibiri se cyangwa bitatu, ni byinshi cyane”.

“Iyo ukunda umuntu udasanzwe mu buzima bwawe, biragora kubona ibyo umuvugaho”.

Aganira na IGIHE, Ndanda yahamije ko ari umwe mu bo babyirukanye.

Yagize ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe”.

Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w’amaguru akajya guhigira ahandi.

Yagize ati”Ntabwo nzongera gukina umupira w’amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w’amaguru njya gushakira ubuzima ahandi”.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

Ndanda yemeye imbere y'amategeko ko azabana akaramata n'umukunzi we

Ndanda yakomeje kugira ibanga umukobwa bagiye kurushinga


Bombi bemereye imbere y'amategeko kuzabana akaramata


Imiryango yari yaje kubashyigikira

Umukobwa ugiye kubana ubuziraherezo na Nizeyimana Alphonse Ndanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND