Amarushanwa y’ubwiza ni imwe mu nzira zo kuzamura abari n’abategarugori dore ko aba mu byiciro bitandukanye birimo abangavu, inkumi, ababyeyi bibana cyangwa babana n'abo babyaranye, n’abandi. Iyi nzira rero ikaba yaragiye iha amahirwe adasanzwe bamwe mu bayitabiriye aho babona imbaraga zituma bisanga mu myanya inyuranye mu bigo bikomeye.
Nyamara
ntiwakeka ko byagera ku rwego rwo kwinjira mu rwego rwa politike mu myanya
ikomeye irimo Inteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepite na Sena no mu zindi nzego z’imbere mu buyobozi bw’igihugu zemeza
ibikorwa byose bikorerwa mu gihugu. Bifatwa
na bamwe ko bitabaho kujya mu myanya ya politike kuri aba bakobwa kuko harimo
n’abatekereza ko ari ukurarura abayitabira ibyo ariko binyuranye n’ukuri kuko umuntu arakura, ikindi ni uko umuntu uzararuka ntiwamuhagarika.

InyaRwanda
ikaba yabateguriye abakobwa bo mu bihe bya vuba ni ukuvuga guhera mu 2000
kuzamura bagera ku icumi bagiye bahabawa cyangwa batsindira imyanya muri
politike nyuma yo kumenyekanira mu marushanwa y'ubwiza. Umwe mu babayeho ba mbere batari kuri uru rutonde ni umunya-Filipine wabaye nyampinga
w’iserukiramuco rya Maniral Carnival 1931 maze mu mwaka 1961 kugera muri 1967
akinjira mu nteko ya Sena akayivamo ajya gukorera mu biro by’umukuru w’igihugu
hari hagati 1981-1985.
10.Elizabeth Prelogar
Ni umunyamategeko
watsindiye ikamba rya Nyampinga w’abangavu mu 1998 muri Leta ya Idaho, yaje kandi
kwegukana ikamba rya Idaho mu nkumi mu mwaka wa 2001, ibi byatumye yerecyeza mu
marushanwa y’ubwiza yo ku rwego rw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu akora mu ishami ry’ubutabera ku rwego rw’igihugu kuri iyi ngoma ya Joe
Biden, yinjiyemo muri uyu mwaka wa 2021.
09.Vanessa Mendoza
Yabaye
Nyampinga w’igihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo cya Colombia mu mwaka wa 2001
maze aza kwinjira mu ishami ry’inteko ishingamategeko hagati y’umwaka wa 2017
na 2018.
08.Elodie Gossuin

Ni umufaransa w’umunyamideli, umunyamakuru wa radiyo na televiziyo wabaye Nyampinga w'agace ka Picardy mu mwaka wa 2000 bidatinze akaza kwegukana ku nshuro ya 72 irushanwa rya Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa. Yabaye muri Njyanama y'agace ka Picardy hagati y’umwaka 2004-2010 , yongera gutorerwa indi manda muri iyi nama hagati ya 2010-2015.
07.Teresa Benitez Thompson
Yahagarariye mu
marushanwa y’ubwiza y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Leta ya Nevada
nyuma yo kwegukana ikamba ry’iyi Leta mu mwaka wa 2002 akaba ari umwe mu kanama
mfata byemezo k'iyi Leta kuva mu mwaka wa 2011. Guhera mu mwaka wa 2016
akaba yaragiye azamuka akaba umwe mu bayobozi bo hejuru b'aka kanama.
06.Kaiane Aldorino
Yegukanye ikamba rya
Nyampinga wa Gibraltar w’umwaka wa 2009 akaba na Nyampinga w’isi w’umwaka wa 2009, yaje kwinjira muri politike aba umuyobozi wa Gibraltar guhera mu mwaka wa 2017
na 2019.
05.Melanie Stambaugh
Umushabitsi
kabuhariwe akaba n'umwe mu baciye agahigo ku myaka micye 24 y'amavuko, hari hagati y’umwaka
wa 2015 na 2019. Yinjiye mu kanama gafata ibyemezo muri Leta ya Washington. Uyu mukobwa yanabaye Nyampinga w’iserukiramuco rya
Daffodil
04. Andi Tenri Natassa
Yabaye Nyampinga wa
Indonesia mu mwaka wa 2011, yinjiye mu kanama gafata ibyemezo ahagarariye ishyaka
rye mu gace k’amajyepfo y’intara ya Sulawesi mu mwaka wa 2013, yahagarariye
Indonesia mu marushanwa mpuzamahanga w’isi mu mwaka wa 2012.
03.
Lauren Matsumoto
Umunyapoltike
watsindiye ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Hawaii, mu mwaka wa 2011 yaje kwinjira
mu kanama gafata ibyemezo muri Hawaii. Akaba ari nawe wahagarariye Leta ye mu
marushanwa y’ubwiza ya Leta zunze ubumwe za Amerika yabereye mu gace
rurangiranwa k’imyidagaduro ka Las Vegas akaba muri Leta ya Nevada.
02. Delphine Wespiser
Umufaransa w’umunyamideli akaba n'umunyamakuru w’umuyapolitike watsindiye
kandi ikamba rya Nyampinga wa Haut Rhin 2011, Alsace 2011 n'iry’iguhugu
cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2012. Kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu mwaka wa 2020 yabaye
umwe mu bagize akanama Magstatt-le-Bas imwe mu ntara zigize igihugu
cy’u Bufaransa.
01.Jenne Kapela
Ni umunyamerikakazi w’umunyapolitike akaba n'umwe mu begukanye ikamba rya
Nyampinga wa Leta ya Hawai w’umwaka 2015. Guhera mu mwaka wa 2020 yashyizwe mu kanama gafata ibyemezo muri iyi Leta ahagaragariye ishyaka
ry’abademokarate.