RFL
Kigali

Euro 2020: Morata yabaye igitambo! U Butaliyani bwageze ku mukino wa nyuma busezereye Espagne - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2021 9:33
0


Mu mukino wakinwe iminota 120 rukabura gica bakerekeza muri Penaliti, warangiye rutahizamu wa Juventus Alvaro Morata abaye igitambo, u Butaliyani bukatisha itike y’umukino wa nyuma butsinze penaliti 4-2.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, i Wembley habereye umukino wa 1/2 mu irushanwa rya Euro 2020 warangiye u Butaliyani bugeze ku mukino wa nyuma, buhigitse Espagne yari yabugoye mu minota 120 yakinwe.

Muri uyu mukino Espagne yari ku rwego rwiza mu mikinine kuko yihariye iminota myinshi y’umukino ihererekanya neza ndetse igerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko ubwugarizi bw’Abataliyani n’umunyezamu Donnarumma bihagararaho.

Ntabwo u Butaliyani bwigeze bukina ibintu byinshi mu kibuga kuko bageragezaga kubyaza umusaruro amakosa yakorwaga n’Abanya-Espagne bakagera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Unai Simon ariko kuboneza mu rushundura ntibikunde.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, bajya kuruhuka banganya 0-0.

Igice cya kabiri cyari kirimo imibare myinshi, cyasabye buri ruhande kwitanga ndetse no gucunga cyane uwo bahanganye kugira ngo atamuca mu rihumye.

Nyuma yo gukomanga ubugira kabiri ku izamu rya Espagne, ku munota wa 60 u Butaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Chiesa ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Nyuma yo gutsindwa igitego ntabwo Espagne yacitse integer kuko yakomeje gushakisha inzira zose zishoboka n’izidashoboka ngo yishyure, ari nako umutoza Luis Enrique yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Alvaro Morata, hasohoka Ferran Torres.

Uyu rutahizamu wa Juventus winjiye mu kibuga asimbuye, yafashije cyane Espagne aho ku munota wa 80 ku mupira wari uvuye kwa Daniel Olmo, Morata yatsinze igitego cya Espagne, amakipe yombi anganya 1-1.

Espagne yakomeje guhusha uburyo butandukanye bwo gutsinda ibitego, iminota 90 isanzwe y’umukino irangira amakipe anganya 1-1, biba ngombwa ko hongerwaho iminota 30 kugira ngo haboneke utsinda.

Iyi minota yagioye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ariko igerageza kugarira neza irangira itinjijwe ariko nayo itinjije.

Amakipe yombi yahise yerekeza muri Penaliti, maze Alvaro Morata wari watsinze igitego, ahusha penaliti y’ingenzi yatumye igihugu cye gisezererwa mu irushanwa, kuko Espagne yatsinzwe penaliti 4-2.

U Butaliyani bwahise bukatisha itike y’umukino wa nyuma, aho butegereje iyo bagomba guhatanira igikombe hagati y’u Bwongereza na Danemark mu mukino utegerejwe saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 i Wembley.

Umukino wa nyuma wa Euro 2020 utegerejwe tariki ya 11 Nyakanga 2021 saa tatu z’ijoro i Wembley mu Bwongereza.

Chiesa niwe wafunguye amazamu atsindira u Butaliyani igitego

Alvaro Morata niwe wishyuriye u Butaliyani igitego

Amakipe yombi yerekeje muri penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120

Jorginho niwe wateye penaliti ya nyuma yahaye ibyishimo Abataliyani

Morata yahushije penaliti ya Espagne ihesha u Butaliyani kugera ku mukino wa nyuma


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND