RFL
Kigali

“Ufite kariya gakingirizo wamushimira cyane” - Inkumi z’uburanga zizahagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza zavuze byinshi ku gakingirizo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/07/2021 20:16
0


Abakobwa babiri bari muri batandatu begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda bikabahesha kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza akomeye mu bihugu bitandukanye banenze abaseka abagendana udukingirizo.



Mu kiganiro twagiranye n’aba bakobwa twagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n’iyibanze ku nda zitateganyijwe zikunze guterwa abangavu bikabangiriza ubuzima bw’ejo hazaza habo. Muri Miss Rwanda usanga ba Nyampinga batari bacye bagaragaza imishinga ijyane no kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu kuko babona ari ikibazo cy'ingutu gisubiza inyuma iterambere ry’uwahuye n’iki kibazo.


Stella uzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza rizabera muri Thailand

Usibye n’umwangavu, buri muntu wese yagakwiye kumenya ko intwaro ya mbere yo guhangana n’izi nda zitateganyijwe ari ukwifata byakwanga ugakoresha agakingirizo. Kuri ubu urubyiruko rwigishwa ko agakingirizo ari ingenzi igihe kwifata byakunaniye n’ubwo abibuka kugakoresha ari bacye.

Abenshi usanga bagira isoni zo kujya kukagura cyangwa kukagendana ngo abababona batabita abasambanyi. Miss Gisagara Uwicyeza Sandrine na Miss Matutina Stella begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda bikabagira inyenyeri zimurikiye urubyiruko rw’abakobwa batari bacye, bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo by’umwihariko banenga abaseka abagendana udukingirizo.


Uwicyeza ukomoka mu karere ka Rubavu yasabye abanyarwanda gukomeza kumushyigikira akazavana ikamba muri Turkey

Miss Gisagara Uwicyeza Landrine twamusabye kugira icyo abivugaho maze atabinyuze hirya anenga abaseka abagendana agakingirizo ati ”Iyo ubonye umuntu afite kariya gakingirizo ahubwo wamushimira cyane wanavuga ngo afite n’ubwenge kuko ari gutekereza ku buzima bwe bw’imbere”.


Yashimangiye ko abonye umukobwa ufite agakingirizo mu isakoshi atamuseka, maze akebura abandi bakobwa bagenzi be batabyumva nkawe. Yibukije abakirengagiza ko usibye kurinda inda zitateganyijwe kanarinda izindi ndwara z'ibyorezo zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.


Bari muri batandatu begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda

Mugenzi we Miss Matutina Stella yagize ati ”Aho kugira ngo utware iyo nda cyangwa se wandure izindi ndwara wakoresha protection [agakingirizo]. Aho kugira ngo igihugu gikomeze gufata amafaranga kijye kurera ba bana batawe n’ababyeyi (….. ) n’abahungu [bazibateye] nabo bazajya kubatunga kuko ntabwo bishoboye bazana udukingirizo bakabigisha kwirinda kuko amafaranga azagura udukingirizo si menshi cyane nk'ayo gufata 'famille' nka 500 uzigaburira, uzambika, uzishakira akazi ibintu byose ubikora biratandukanye cyane”.


Miss Matutina Stella wegukanye ikamba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. 

Ibi ahanini yabivuze ahereye ku byigeze guteza impaka hibazwa niba hashyirwa udukingirizo mu bigo by'amashuri. Matutina Stella azahagararira u Rwanda muri Thailand mu irushanwa rya Miss World Tourism] naho mugenzi we Miss Gisagara Uwicyeza Landrine azahagararira u Rwanda muri Turkey mu irushanwa rya Miss Africa Golden. Bazerekeza muri ibi bihugu mu Ukwakira uyu mwaka.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS LANDRINE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS STELLA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND