Kigali

Ibintu 8 utagomba kubwira umubyeyi wawe kabone n’ubwo waba warakaye bingana iki

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:6/07/2021 8:55
2


Har ibintu umuntu atabasha kwiyumvisha n’ubwenge nyamara bitabujije ko biba, aho umwana ashobora kwihanukira agahangara umubyeyi wamwibarutse, yaba se cyangwa nyina akamutuka akamwandagaza. Kirazira kikaziririzwa.



Ababyeyi nabo ni abantu bashobora kurakara, bashobora kukurakaza ariko zirikana ko ari “ababyeyi bawe” bityo wirinde kubababaza. Ubanza nari bukubwire ko udakeneye ibikubiye muri iyi nkuru kugira ngo wibuke kubaha umubyeyi ariko reka mbyihorere kuko nziko rimwe na rimwe tuba dukeneye kwibutswa. Reka nkubwire nti “uko waba warakaye kose” uzirinde kuba wabwira umubyeyi wawe ibi bintu bikurikira:

1. Ndakwanga.

Nyamuneka iri jambo ntirizigere na rimwe risohoka mu kanwa kawe ngo uribwire umubyeyi wawe kabone n’ubwo waba warakaye bingana iki. Ese ujya wibuka ko hari abana badafite ababyeyi, ku buryo bifuza n’ababyeyi bo kubatonganya bakababura? Umuntu wafashije Imana kukurema wamunganya iki? Ko “ntawamusimbura”.

2. Kuki wambyaye /Ntuzongere kumbyara

Aya magambo yombi nyashyize hamwe kuko aragendana. Uwubahutse kuvuga rimwe n’irindi yarivuga kuko riba riri hafi aho. Sinabasha kugusobanurira ububabare umubyeyi w’umumama agira abyara. 

Yewe n’ububabare bw’umubyeyi w’umu papa agira mu gihe ategereje, nta kintu ari bubikoreho, agomba gusa gutegereza ko bamuha inkuru nziza ko “umubyeyi yabyaye neza”, kandi twibuke ko haba hashobora no kuza inkuru itari nziza tutari buvuge kuko tutifuriza umubyeyi n’umwe kwakira iyo nkuru mbi.  Tekereza ibyo byose kubirengaho ukamubwira ngo “wambyariye iki?” “Ntuzongere kumbyara”.

3. Ntunkunda 

Burya ibizakubaho byose, ubuzima uzanyuramo bwose bwaba busharira cyangwa se buryoshye, ntuzigere na rimwe ubwira umubyeyi wawe iri jambo. Waba warakaye kubera impamvu runaka, ntugomba na rimwe kuvuga iri jambo ubwira umubyeyi wawe.

Hariho ibyo umuntu ahura nabyo mu buzima wenda akaba yahohoterwa agafatwa ku ngufu akaba yabyara umwana atabiteganyije. Abo babyeyi sinabasha kwiyumvisha ububabare bagize, sinabasha kwiyumvisha uko baba bamerewe. 

Ariko niba warabashije kumenya ko umubyeyi wawe byamugendekeye gutyo noneho ukongeraho kumubwira ko atagukunda ugendeye ku kuba yarakubyaye atabiteganyije cyangwa se yarahohotewe, uri kumwongerera agahinda ku ntimba ashobora kuba atazakira bibaho.  Kuba yaremeye akakubyara si uko yari akwanze. Ahubwo ni umukoro wawe wo kumukunda ukamwibagiza agahinda yatewe ubwo yahohoterwaga.  

4. Iyo uba warapfuye.

Ariko koko gutinyuka ukavuga iri jambo bibaho? N’ubwo mbitangariye ndabizi ko bibaho hari ababivuga ariko nizere ko atari wowe. Iri ni ijambo riremereye rirenze urugero rw’imyumvire ya muntu ashobora kuba yabasha kwiyumvisha uburyo umwana yatinyuka kubibwira umubyeyi we. Ariko ujya wibuka ko hariho abana batagize amahirwe nibura yo kubona uko ababyeyi babo basaga? 

5. Ceceka (aha nanze kongeraho rya jambo nyandagazi rikomeye cyane nawe uzi bamwe batajya batinya kuvuga)

Buriya iri jambo na ririya nanze kuvuga, uwo waribwira wese rirababaza cyane. Noneho ibaze kuribwira umubyeyi wakwibarutse. 

6. Uri umubyeyi mubi, uri umubyeyi gito, uri urugero rubi

Hariho ibiba birenze imyumvire ya muntu tutanabasha kubonera ubusobanuro. Gusa bibaho ugasanga abana baratinyuka gukoresha amagambo aremereye gutya babwira ababibarutse.

7. Iyo mba narabonye ibi, iyo mba narahawe ibi nkiri umwana

Burya uziko ibyo ababyeyi bawe bataguhaye ukiri umwana atari uko bari babikwimye? Burya ni uko ntabyo bari bafite. Bariryaga bakimara ngo ubashe kugira ubuzima bwiza. Ibyo bataguhaye ni uko batari babifite, nyamara barabibonaga ko ubikeneye. Kubirengaho rero ukababwira aya magambo, uba ubateye agahinda katabasha kubonerwa igisobanuro. 

8. Abana banjye sinzabarera nk’uko wandeze

Yego wabyumvise neza. Hari abageza igihe nabo cyo kubyara ariko ukaba wakibaza ko batari bamenya agaciro ko kubyarwa. Kuba umuntu wabyaye cyangwa se witegura kubyara ashobora kuba yabwira umubyeyi we aya magambo biteye agahinda gusa ntakindi gisobanuro umuntu yabasha kubibonera. Birenze imyumvire ya muntu.

Burya niba utari unabizi, Umubyeyi w’umuntu ni umuntu ukomeye cyane ndetse by’umwihariko mu maso y’Imana. Imana yamuhisemo, iramwifashisha kugira ngo ikureme. Muhe ako gaciro kandi ubimwubahire.

Ababyeyi nabo ni abantu kandi burya nta muntu udakosa. Nibyo ubisomye neza, nta muntu udakosa bivuze ko n’ababyeyi rimwe narimwe barakosa cyangwa se rimwe narimwe bakaba bafata ibyemezo bitari byo. 

Ariko bahora ari ababyeyi bawe. Hari uburyo mushobora kuganira ukaba wamwereka ikosa rye cyangwa se icyemezo kitari cyo yafashe ariko ukabikora umwubashye. Kuko icyubahiro urakimugomba.

Umunyarwanda yaravuze ngo “Akabura ntikaboneke ni Nyina w’Umuntu”. Ngarutse cyane kuri “Nyina w’Umuntu” kuko akenshi usanga aribo bakunze gutukwa n’abo bibyariye kuko abo “bana gito” akenshi bikanga ko “barusha abo babyeyi babo intege” nyamara ntibazirikane ububabare uyu mubyeyi aba yaragize amubyara. 

Gusa yaba umubyeyi w’umugabo yaba umubyeyi w’umugore buri “mubyeyi wese akwiye kubahwa, yaba agifite agatege yaba atakigafite”. Ubaye warigeze gucikwa ukavuga aya magambo ntarirarenga n’ubu wasaba imbabazi. Niba kandi uwo mubyeyi wabibwiye atakiriho, kwicuza no gusaba Imana imbabazi byaba bihagije, yakubabarira umutima wawe ugatuza.

Source: Legitpost.com.ng & ibitekerezo bwite by’umwanditsi w’iyi nkuru

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutegwamaso uwase3 years ago
    Nukuri pe ibyo muvuze tugomba kubyubahiriza ark nubundi hariho abatumva bagatongana nababyeyibabo
  • Athanase3 months ago
    Nibyo raise nago dukwiye kubwira Ababyeyi ayamagambo rwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND