Ubu isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rirashyushye n’ubwo FIFA itararifungura ku mugaragaro, ariko amakipe yo yatangiye kuvugisha abakinnyi ndetse abandi batangiye no gutandukana n’amakipe bakiniraga.
Hakizimana
Muhadjiri we yamaze gukuramo ake karenge nyuma yo gusinyira ikipe ya Police FC
amasezerano y'umwaka usanga uwo yari amaze muri As Kigali. Ndoli Jean Claude na
we ubu ni umukinnyi wa Gorilla FC nyuma yo kuva mu ntara aho yakinaga muri
Musanze FC.
Aba
bakinnyi babiri babaye intangiriro y'iri soko ndetse banagaragaza ko ari
isoko rizabamo gutungurana ku makipe azakina icyiciro cya mbere. Tugiye kurebera
hamwe abakinnyi bagera ku 10 bashobora kuzashyushya iri soko ry'igura
n'igurisha bitewe n'uko umwaka urangiye
10. Kwitonda Alain Bacca.
Rutahizamu wa Bugesera ukina anyuze ku ruhande amaze
imyaka 3 muri Bugesera aho aheruka gusinya amazerano y'imyaka 2 ubu yakabaye
atangira umwaka wa 4 ari nawo wa nyuma muri iyi kipe. APR FC ubu iryamiye
amajanja aho yanatangiye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Bugesera FC ngo barebe ko
bagura umwaka wari usigaye kuri uyu musore watsinze ibitego 7 muri shampiyona
iheruka.
9. Mugisha Gilbert:
Na we ni undi mukinnyi ukina asatira ariko mu mpande, akaba
asoje amasezerano ye muri Rayon Sports. Gilbert azwiho kuba yarabenze ikipe ya
APR FC nyuma yo kugirana ibiganiro ariko bikarangira APR FC yaramuhaye ibyo
atifuzaga nk'uko yabiganiriye n'ikinyamakuru Isimbi. Mugisha Gilbert na we
biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC gusimbura Byiringiro Lague
ndetse no gutanga akazi ku bakinnyi bari bahasanzwe.
8.Ishimwe Fiston:
Yakiniye Marine FC imikino 13 ayitsindira ibitego 7 akaba agifitiye umwaka ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi
ariko amakipe yo muri Kigali arimo Rayon Sports, As Kigali na Gasogi United yifuza
kumutsindara mu mwaka uri imbere.
7. Kagere Meddie:
Rutahizamu w'umunyarwanda Meddie Kagere asoje umwaka w'amasezerano yari afite muri Simba SC kandi urangiye mu buryo butari bwiza binavugwa ko ashobora kwigarukira mu Rwanda. Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, iracyafite ikibazo cya ba rutahizamu n'ubwo umwaka ushize yasinyishije Tuyisenge Jacques. Kagere Meddie w'imyaka 34 ashobora kuza muri APR FC akifashishwa nka rutahizamu umenyereye imikino nyafurika ku buryo iyi kipe yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.
6. Karera Hassan na Bayisenge Emery:
Impamvu aba bakinnyi 2 twabashyize ku mwanya umwe
ni uko bahuje amakuru. Karera Hassan ni intizanyo ya Kiyovu Sport muri As Kigali
ubu asigaje umwaka umwe ku masezerano afitiye Kiyovu Sport, ni umukinnyi wagize
ibihe byiza muri As Kigali dore ko ubwugarizi bwa Eric Nshimiyimana bwari
buhagaze neza tugendeye ku musaruro bagize muri uyu mwaka. Karera avuga ko
atariyumvisha gusubira muri Kiyovu Sport, kandi Kiyovu Sport nayo ikavuga ko
ikipe izazana amafaranga hagati ya APR FC na As Kigali uyu mukinnyi
izamwegukana.
Bayisenge
Emery na we muri Nzeri 2020 yasinyiye As Kigali amasezerano y'umwaka umwe bivuze
ko ubu yigenga. Aba bakinnyi bombi bivugwa ko APR FC ishaka kubaterurira rimwe
bakaza gusimbura Manzi Thierry werekeje hanze ndetse na Mutsinzi Ange ugiye
kujya muri Maroc.
5. Babuwa Samson:
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, aherutse gusezera kuri Kiyovu
Sport nyuma y'amasaziro y'amasezerano y'umwaka yari yasinye mu 2020. Uyu mwaka
w'imikino yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 3 bitandukanye n'umwaka ushize
yari yasoje shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi. Rayon Sports yakuzwe
kuvugwa ko ishaka uyu mukinnyi na mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sport na n'ubu
biravugwa ko iri mu biganiro n'uyu musore ufite umugore w'umunyarwandakazi. Babuwa
kandi hari amakuru yemeza ko ashobora kwerekeza muri APR FC mu gihe yaba
amaze kubona ibyangombwa by'uko ari umunyarwanda.
4. Nishimwe Blaise:
Nyuma y'umwaka umwe gusa ageze muri Rayon Sports, Blaise
ashobora gutandukana n'iyi kipe aho APR FC ishobora kumukoresha mu nzira
y'igirana akaza akanyurana na Niyonzima Olivier Saif.
3.Hassan Djibrine:
Uyu musore ukomoka muri Chad umwaka ushize w'imikino yagaragaje urwego
rwo hejuru ubwo yatsindiraga Etincelles ibitego 7 ndetse byanatumye agaruka mu mitwe ya benshi
cyane.
2. Niyonzima Olivier Saif:
Asoje amasezerano ye muri APR FC ndetse ntabwo
ibiganiro biri kugenda neza kubera ko amafaranga yifuza APR FC itari
kuyagezaho. Rayon Sports n'ubundi uyu musore w'imyaka 28 yamenyekaniyemo irimo
iramuha amafaranga yenda kungana n'ayo APR FC itanga ariko kandi we ngo
bigendeye ku buzima yanyuzemo muri APR FC yumva yasinyira Rayon Sports aho
kuguma muri APR FC ku mafaranga macye.
1.Rukundo Denis:
Myugariro wahoze mu ikipe y'APR FC yakiniye kuva mu 2017 kugeza mu 2019
ubwo yaje gusezererwa mu bakinnyi 16 APR FC yigeze kwirukana mu 2019, akaza
kwerekeza muri Uganda mu ikipe ya Police FC kuri ubu ari mu bakinnyi bahagaze
neza ku mwanya bakinaho. Mu mukino we wa mbere yakiniye Amavubi, Denis Rukundo
yitwaye neza kugeza aho amakipe ya hano i Kigali yatangiye kumwifuza harimo As
Kigali iyoboye urugamba ndetse na Rayon Sports ifite ikibazo kuri ba nimero
Kabiri.
Hari
n'abandi bakinnyi tutashyize ku rutonde ariko bitezwe kuba bagira icyo bakora
cyangwa hari impinduka zaba bakava mu ikipe bakajya mu yindi, muri abo twavugamo nka
Niyigena Clement, Habamahoro Vincent, Rafael Osawul Oliseh ukinira
Bugesera, Eric Zidane, Luvumbu ndetse n'umuzamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin
wafatiraga Sunrise FC.
TANGA IGITECYEREZO