RFL
Kigali

Kicukiro: Akagari ka Kigarama kujuje inyubako y'ibiro ya Etaje yatwaye akayabo ka Miliyoni 60 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2021 12:13
0


Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, kujuje inyubaho ya etaje izakoreramo ibiro by'aka kagari, akaba ari inyubako nziza cyane yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 60 z'amanyarwanda (60,000,000 Frw).



Aka kagari ka Kigarama kayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Madamu Marie Louise Kabakesha, kari mu byishimo byo kuzuza inyubako y’ibiro by’akagari kabo. Gahunda yo kubaka iyi nyubako yatangiye mu mpera za 2009 ubwo ubuyobozi bukuru (Njyanama) bw’akagari ka Kigarama bwafashe umwanzuro wo gutangiza urugamba rwo kuva mu bukode bukiyubakira ibiro byako. Haguzwe ikibanza muri ako kagari mu mudugudu wa Karurayi, muri 2010 gatangira kubakwa guhera icyo gihe.

Kuki kubaka iyi nyubako byatwaye igihe kirekire?

Iki ni ikibazo buri umwe ashobora kwibaza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kigarama, Marie Louise Kabakesha yabwiye InyaRwanda.com ko impamvu yabiteye ari ukubera ko ubushobozi bwavaga mu baturage aho habagaho kwaka umusanzu w’inyubako, ati "Murabizi ko biba bitoroshye. Byageze aho birazamba neza kubera ko abaturage basabwaga byinshi mu midugudugu yabo, harimo nk’inkunga igura imodoka y'umutekano, moto y'abayobozi b’utugari n'izindi gahunda zitandukanye bityo inyubako iradindira. Ikindi ni uko ahanini habayeho ihindagurika ry’abayobozi b’akagari inshuro nyinshi zikurikiranya".


Inyubako y'Akagari ka Kigarama yatwaye Miliyoni 60 Frw

Mu mwaka wa 2017, ubuyobozi bw’inama njyanama y'Akagari ka Kigarama buyobowe na Bwana Murayire Eulade, bwaje gufata umwanzuro wo gushyiraho komite igomba gufata ibikorwa by'inyubako igashyiramo imbaraga kugeza kubaka iyi nyubako birangiye. Iyi komite bayishinze umwe mu bayobozi b’umudugudu Indatwa wo muri Kigarama, Bwana Numa Alain na bagenzi be, barwana n'iyi nyubako kugeza magingo aya ubwo yuzuye.

Bwana Murayire yatubwiye y'uko urugamba rutari rworoshye kuko hageze aho bigahagarara ariko ku bw’abaturage beza bagiye bakora mu butunzi bwabo buhoro buhoro bikarangira havuyemo inyubako iri mu nyubako nziza z'utugari za mbere mu gihugu hose. Yatubwiye ko ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’Akarere butabatereranye ubwo haturutseyo ubufasha buri hagati ya 30 % na 40% hanyuma ibisigaye bikaba byarakozwe n’abaturage ba Kigarama.

Yashimiye byimazeyo inzego zose zababaye hafi, Ati "Tukaba tunafatiyeho umwanya wo gushimira byimazeyo inzego zose zatubaye hafi cyane cyane abaturage ba Kigarama kuko bakoze ibikomeye". Arashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abo bafatanyije kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu "ubu tukaba dutekanye kandi kubera ubuyobozi bwiza bwadutoje kwikemurira ibibazo".


Iyi nyubako yubatswe n'amafaranga yatanzwe n'abaturage b'akagari ka Kigarama

Perezida wa komite y’inyubako Bwana Numa yabwiye InyaRwanda.com ati "Imana yakuyeho igisuzuguriro ku kagari kacu ka Kigarama". Ati "Twahuye n'imbogamizi cyane cyane iyo twatangiranga kwaka umusanzu, hari igihe wageraga ku muturage akakubwira ati siwowe nahaye ubushize? Ayo naguhaye ari he?" 

"Byumvikana ko abaturage bagiye batanga inshuro nyinshi, hari imiganda myinshi yahabereye ariko ugasanga rimwe na rimwe abaturage bacitse intege bati aka kagari kacu nako katuzura.." Yavuze ko iyo bitaba ibihe bya Covid-19, mu gutaha iyi nyubako "Twari kubaga ikimasa tugatarama".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigarama Madamu Louise Kabakesha umaze imyaka ine ayobora ako kagari yagize ati "Mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu kagari kacu iki nacyo ni cyo gushimirwa. Ntawe byashimishaga gukorera mu nzu duhora dukodesha kandi itajyanye n'igihe tugezemo".

Ati "Nshimishijwe no kuba umuhigo twese twihaye tuwesheje, tukaba dushimira ubuyobozi bw’umurenge, akarere ndetse n’umujyi wa Kigali kuko batubaye hafi mu bitekerezo ndetse no mu bushobozi bufatika, iyo tutabona inkunga yabo twari kuzakomeza twegera abaturage wenda bigafata igihe kirekire ariko kakuzura. Turashimira na Perezida wa Republika kuko ibi byose niwe tubikesha kubera ubuyobozi bwiza".


Madamu Marie Louise Kabakesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kigarama

Gitifu Kabakesha yakomeje agira ati "Dushimishijwe no kuva mu bukode maze tugatangira gukorera mu nzu yubatswe n’abaturage". Yanashimiye abaturage badahwema kwishakamo ibisubizo aho yatanze urugero rw'abamaze kwishyiriraho amatara (Eclairage public), bakaba bari no muri gahunda yo kwubaka imihanda ya kaburimbo n'ibindi byinshi. Iyi nyubako y'Akagari ka Kigarama iri mu rwego rwa etaje (irageretse) hejuru hari icyumba cy’inama kinini, hasi hakaba harimo ibiro byo gukoreramo.

Akagari ka Kigarama muri Kicukiro kujuje inyubako ya etaje yubatswe n'abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND