Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Mico The Best yemeje ko yambitse impeta Clarisse nyuma yo kwiyerekana mu miryango yombi.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Igare' n'izindi zishyushya impeshyi, yavuze ko hari byinshi yakundiye umukunzi we Clarisse byatumye yiyemeza kubana nawe harimo kuba ari umukobwa w’umutima n’uburanga.
Ati “Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w’umutima noneho byongeye akaba n’umunyaburanga "Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we".
Mico The Best yavuze ko uyu mukobwa yatereye ivi agira ubushishozi muri we, kandi ko umwaka ushize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yambitse impeta y’icyizere.
Clarisse ntabwo asanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro, gusa yamuritse imideli kandi agaragara muri filime yitwa ‘Cowdy’ yasohotse tariki 13 Nzeri 2020. Ni filime ya Bad Rama iri kuri shene ya Youtube ya The Mane.
Mico The Best yemereye INYARWANDA ko yambitse impeta Clarisse nyuma yo kwiyerekana mu miryango
Mico The Best yavuze ko Clarisse ari urukundo rw'ubuzima bwe
Mico The Best yashinze ivi yambika impeta umukunzi we

Mico The Best yavuze ko Clarisse yambitse impeta yihariye mu buzima bwe

Uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira Clarisse ko yiteguye kubana nawe ubuzima bwe bwose

Mico The Best yavuze ko umunsi yahuriyeho n’uyu
mukobwa yahise abona ko bazibanira iteka Uyu muhanzi yashimye Clarisse wamubwiye ‘Yego’ nyuma y’umwaka
bakundana
Clarisse agaragara muri filime ‘Cowdy ya Bad Rama 
Mico The Best yavuze ko Clarisse afite umutima mwiza n’uburanga

Clarisse yamuritse imideli anakina filime

