Kigali

RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bakoze igitaramo cy’isabukuru yo #Kwibohora27-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2021 21:23
1


Abahanzi bubakiye umuziki wabo ku Inganzo y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahuriye mu gitaramo gikomeye cyafashije Abanyarwanda kwizihiza byihariye isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, bahahariye igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora.

Iki gitaramo cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gihe cy’isaha imwe n’igice. Cyaririmbyemo itsinda rya RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahurije ku kuririmba indirimbo zirata ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda mu rugamba rwinikije mu 1990.

Cyabaye igitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival mu bindi by’uruhererekane bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda bitegerejwe bizafasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Agaseke k'iki gitaramo kafunguwe n'umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki, Mariya Yohana waririmbye acurangirwa n'itsinda rya Symphony Band afatanyije n'abakobwa batandukanye bamufashije mu miririmbire.

Mariya Yohana yaririmbye indirimbo zishima Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, agaragaza ibigwi by'izi ngabo avuga ko ntawagerageza kubanyeganyeza. Yavuze ko ibyo aririmba ari ‘amateka y’abana bacu’, ko bitanze kugira ngo bagarure amahoro ‘nk’ayo dufite uyu munsi’.

Yavuze ko urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubohora Abanyarwanda bari bagamije gusubiza agaciro Umunyarwanda, gucyura abari impunzi, abari mu buzima bugoye n’ibindi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari byiza ko Umunyarwanda aha agaciro n'amashyi Ingabo zari iza RPA, kandi bakabahumuriza kuko muri bo harimo ababuze imiryango yabo ubwo batabariraga Igihugu.

Mariya Yohana yavuze ko Ingabo zari iza RPA zakotaniraga intsinzi, ari nabyo yaririmbye mu ndirimbo ye y’ubuhanuzi yise ‘Intsinzi’ yamuhaye igikundiro cyihariye. Ati "Nicyo cyakurikiyeho, muhaguruke tuyibyine."

Mariya Yohana yakorewe mu ngata na RDF Military Band bahereye ku ndirimbo yakunzwe na n'ubu bise "Urugamba ngo rurahinda". Iyi ndirimbo itanga ibyishimo byihariye yumvikanisha uko Ingabo zari iza RPA zashyize imbaraga mu rugamba, baratabara hirya no hino mu gihugu, barokora benshi ari nako bafata Igihugu.

RDF Military Band igizwe n'abasore n'inkumi b'abasirikare barimo abaririmbyi, abacuranzi, ababyina, abafasha mu miririmbire n'abandi bahuza imbaraga bagatanga umuziki unogeye amatwi.

Indirimbo ya kabiri baririmbye muri iki gitaramo bavugaga ko bahagurukiye guteza imbere u Rwanda, kwitangira Igihugu kuko "ni inshingano zacu". Iyi ndirimbo ifite umudiho w'injyana ya Hip Hop.

Iri tsinda ryasoreje ku ndirimbo "Umugabo Nyawe" basoza bashima ababakurikiye muri iki gitaramo, bati “Umunsi mwiza wo kwibohora."

RDF Military Band ifite indirimbo zakunzwe zirimo 'Majeshi makali', 'RDF Izihirwe', 'Ibigwi by'inkotanyi', 'Umugabo nyawe', 'Amahoro', 'Mag Mag', 'Gihugu Cyatubyaye' n'izindi.

Masamba Intore ni we wapfundikiye iki gitaramo. Uyu muhazi wagwije ibigwi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yahereye ku ndirimbo 'Inkotanyi cyane' ayiririmba anyuzamo akanacinya akadiho.

Yakomereje ku ndirimbo 'Dushengurukanye isheja', asoje kuyiririmba avuga ko afite icyizere cy'uko abantu banogewe n'igitaramo.

Muri iki gitaramo, Masamba yahaye umwanya uwo yavuze ko ari 'Mushiki we' w'ijwi rizira amakaraza aririmba uko urugendo rw'Inkotanyi rwari rumeze.

Uyu muririmbyikazi witwa Olouette asanzwe ari umwe mu babarizwa mu itsinda rya Cyusa Ibrahim [Cyusa n'Inkera] rikorera ibitaramo kuri Grand Legacy n'ahandi.

Masamba yashimye itsinda rya Symphony Band ryamucurangiye, asaba abakurikiye igitaramo gufata umunota umwe guha amashyi Inkotanyi n'amashyi y'ikirenga Umugaba Mukuru w'Ingabo zari iza RPA, Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo, Masamba Intore yawuvugirije ku ndirimbo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’ nyuma yo gutanga ibyishimo mu ndirimbo zirimo ‘Rwanda itajengwa’, ‘Iyo Mana dusenga’, ‘Ngwino Mama’, ‘Fourteen’, ‘Duhakanye Umurego’, ‘Uzabatashye’ n’izindi.

RDF Military Band yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Majesh Makali' n'izindi


Iri tsinda ryaririmbye ricyeza Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigasubiza Ijambo Umunyarwanda



RDF Military Band bakoresheje imbaraga mu ndirimbo z’umudiho w’injyana muntu

Masamba yasabye Abanyarwanda gukomera amashyi ingabo zari iza RPA zahoboye u RwandaUmuhanzikazi Oluette waririmbye uko urugamba rwari rumeze

Umuririmbyi Oluette abarizwa mu itsinda rya Cyusa n'inkera ry'umuhanzi Cyusa Ibrahim

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihije isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 27


Masamba yifashishije Intore mu gutanga ibyishimo ku barebye iki gitaramo kuri Televiziyo y'u Rwanda


Masamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zubakiye ku nganzo yo kubohora u Rwanda

Masamba yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo "Inkotanyi Cyane", "Duhakanye umurego" n'izindi

Masamba yashimye abaririmbyi bamufashije muri iki gitaramo cyo Kwibohora


Mariya Yohana yavuze ko intsinzi yahumuye ubwo Ingabo zari iza RPA zatangiraga urugamba 

Mariya Yohana yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora


Mariya Yohana yafatanyije n’itsinda rya Symphony Band kunyura benshi

Abaririmbyi n'abacuranzi bafashije Masamba Intore na Mariya Yohan muri iki gitaramo

AMAFOTO: BJC Ofiicial

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYAGENZE CYO KWIBOHORA KU NSHURO YA 27








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zimurindai77@gmail.com3 years ago
    Kwibohora oyeeeeee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND