RFL
Kigali

Ya mafi yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi yateje rwiyemezamirimo umwe igihombo cya Miliyoni hafi 300 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2021 12:08
0


Nyuma y'iminsi ibiri hatangajwe inkuru yababaje benshi y'amafi agera kuri toni 100 yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi, kuri ubu byamenyenye ko ba rwiyemezamirimo bakorera ubworozi bw'amafi muri iki kiyaga bahombye akayabo aho umwe muri bo yatangaje ko gupfa kw'ariya mafi byamuteje igihombo cya Miliyoni hafi 300 z'amanyarwanda.



Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021, yatangaje ko amafi Toni 100 yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi bitewe no kwibirindura kw'amazi. Yanditse iti: "Amafi arenga toni 109 yo muri Kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye. Ikibazo kikaba cyatewe n'ukwibirindura kw’amazi bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bikazamura 'algal bloom' bigatera kuganuka kw’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro".

Yibukije abaturiye iki kiyaga ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange ko kizira kurya amafi yipfishije. Yagize iti "Abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi n'Abanyarwanda bose muri rusanjye, baributswa ko kizira/bibujijwe kurya amafi yipfushije". Nk'uko amafoto abigaragaza ku nkengero z'iki kiyaga harunze amafi menshi cyane yapfuye. Gupfa kw'aya mafi yo muri Kareremba mu kiyaga cya Muhazi byateje aborozi benshi igihombo nk'uko tubikesha RBA mu nkuru ya Jean Paul Turatsinze. 

Rwiyemezamirimo Themistocles Munyangeyo umwe mu borozi bororera muri iki kiyaga yapfushije amafi afite agaciro k'amafaranga angana na miliyoni zisaga 270 kubera kubura umwuka. Ubu bworozi bw’amafi bwa Munyangeyo Thémistocle akorera muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi, abakozi be bagaragaza ko tariki ya 25 Kamena bwatangiye guhura n’ikibazo cyo kubura umwuka bituma amafi ageze igihe cyo kurobwa angana n’ibihumbi 180 apfira rimwe.


Gupfa kw'aya mafi byateje benshi igihombo

Mu ijoro rya tariki ya 30 Kamena rushyira tariki ya 1 Nyakaga 2021 ni bwo aya mafi yatangiye kureremba yapfuye akurwamo ashyirwa ku nkombe z’ikiyanga kuko atemerewe kuribwa. Ibi byabateye igihombo kuko ubworozi bw’amafi butishingirwa nk’uko bikorwa kuri amwe mu matungo nk’inka,ingur be n’inkoko. Abororera amafi muri iki kiyaga cya Muhazi mu buryo bwa kareremba ndetse barorera hamwe na rwiyemezamirimo Munyangeyo na bo bafite impungenge z’uko iki kibazo cyo gupfusha amafi cyabageraho dore ko atari ubwambere.

Barasaba Leta ko yabashyiriraho ubwinshingizi ku mafi nk’uko bikorwa no ku yandi matungo. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi cyagaragaje ko gupfa kw’aya mafi byatewe no kubura umwuka kubera ko kareremba bororeramo ziba zegeranye. Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko bari gushaka uburyo aborozi b’amafi bashyirwa muri serivise z’ubwishingizi bw’amatungo n’imyaka butangwa na Leta.

Ikiyaga cya Muhazi cyororerwamo n’aborozi b’amafi batandukanye. Ifi ibihumbi 180 ni zo zapfuye zikaba zifite uburemere bwa Toni 109. Rwiyemezamirimo yari amaze kuzishoramo amafaranga asaga miliyoni 300 harimo ayo yarikuzazigurisha,ibiryo byazo no guhemba abakozi. Kuri ubu aho zanitse ziri gutunganwa ngo zikorwemo ibiryo by’ifi ntoya zasigaye.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi hari icyo yasabye aborozi bororera muri iki kiyaga cya Muhanzi. Yagize iti: "Aborozi b'amafi bororera muri Kareremba barasabwa gutandukanya Kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura Kareremba mu buryo buhoraho. Ahari iki kibazo amafi mazima akuze barasabwa kuyaroba".

Aya mafi yishwe no kubura umwuka kubera kwibirindura kw'amazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND