RFL
Kigali

Mukobwa ese ubona abasore bagutinya? Menya ibyo wakora bakakwisanzuraho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/07/2021 11:15
0


Hari ubwo usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye, ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamwishisha.



Ibituma abahungu batinya umukobwa:

1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n’utinyitse, cyangwa akuze, maze bigatuma umuhungu yitinya.

2. Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n'umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n’uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

3. Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n’uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n’uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy’uko nawe azahabwa urukundo.

4. Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfafa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi nugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n’umukobwa wabo.

Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore bataguyinyuka ngo baguterete cyangwa n’uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo,ukabaganiriza,ukirinda kuba igifura, ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n’urungano n’ibindi. Niba ari kimwe muri ibi biri haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND