RFL
Kigali

Miss Jojo yatanze bwa mbere ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside, avuga ko nta cyiza nko kurokokera mu gihugu kiyobowe n’Inkotanyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2021 6:48
0


Umuhanzikazi Uwineza Imana Josiane wagize izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda ku izina rya Miss Jojo, yavuze ko bimusabye imyaka 27 kugira ngo abashe gutobora avuge inzira iruhije yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bwa benshi mu bo mu muryango we.



Mu buhamya bwe buri kuri konti ya Twitter y’Akarere ka Bugesera avukamo, yashimangiye ko nta cyiza nko kurokokera mu gihugu kiyobowe n’Inkotanyi.

Binyuze muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka, aka karere kanyuza ubuhamya bw’umuntu umwe kuri Twitter mu rwego rwo kubika amateka, gufasha abandi kwiyubaka no gufasha kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Miss Jojo yashyuhije ikibuga cy’umuziki mu myaka ya 2007 mu ndirimbo zirimo ‘Danger de mort’ yakoranye na Rafiki, ‘Beretirida’, ‘Mbwira’, ‘Nganirira’, ‘Siwezi enda’ yakoranye n’umunya-Kenya DNG n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi washyize akadomo ku by’umuziki mu 2012, yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ari naho umuryango we mugari wari utuye. Nyina yari uw’i Maranyundo, Se akaba uwo muri Kanzenze.

Se yitabye Imana hashize iminsi mike Miss Jojo avutse. We na Nyina bahise bimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi Nyina yahakoraga.

Mu biruhuko no mu bindi bihe, Miss Jojo na Nyina bajyaga gusura umuryango mugari wabo i Bugesera. N'ubwo yari muto, urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira mu 1990, Nyina yarabimubwiraga akabasha kubisobanukirwa.

Muri icyo gihe Nyina yamubwiye ko “Igihugu tubamo kitadukundaga”, ndetse ko abateye u Rwanda batari abanzi barwo ahubwo ari “abavandimwe bacu bari barahejejwe hanze n'ubutegetsi bubi butatwifurizaga icyiza”

Uyu muhanzikazi avuga ko kuva ubwo yabagaho afite umutima uhagaze. Byanaterwaga n'iyicwa n'itotezwa rya wa muryango we w'i Bugesera mu 1991 no mu 1992.

Icyo gihe ndetse bamuhungishirije i Burundi ariko agaruka mu 1993 irangira, ubwo amasezerano y’Arusha yasinywaga hoherejwe n'ingabo za ONU mu Rwanda.

Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa bwacyeye asanga Nyina yazinze utwangushye ngo bahunge “kuko bari bushake kutwica”.

Miss Jojo akomeza ati “Ku myaka 11 nari mfite, nahise mbona ko turi mu mazi abira kubera ibyari bimenyerewe. Kuko twari dutuye ku Mumena, mu gutekereza ko twahungira ku mashuri ya St Andre cyangwa muri kiriziya yaho tuba twumvise amakuru ko abahahungiye batangatanzwe.”

Yakomeje avuga ko bahise bajya kwihisha ku musirikare bari baturanye, hashize iminsi Interahamwe zigerageza kubasohora ngo zibice birananirana “ariko inkuru itugeraho ko abari bihishe kuri hoteli y’uwo musirikare bari kwicwa ndetse dukurikiraho, duhita dusubira iwacu. Kuko nta handi twari buhungire.”

Mu buhamya bwe, avuga ko tariki 4 Mata 1994, igitero cyagiye iwabo bavuga ngo "ufite icyaha wese ajye ku ruhande". Mama bamwaka indangamuntu bayibonye bariyamira bati “nta soni?” Uwitwa Murokore aba amurashe mu gatuza, mama ntiyasamba ahita apfa.”

Akomeza ati “Bantunze umunwa w’imbunda nsobanura uburyo ntari umututsi nkomoka i Gisenyi, mbona imbunda ntikinyerekeyeho ndokoka ntyo.”

Yavuze ko nyuma, yakiriwe n’abakobwa bari baturanye bamufata nka murumuna wabo kugeza igihe igihugu cyose ‘cyabohorwaga’.

Miss Jojo yavuze ko Jenoside itamusize ari imfubyi ku mubyeyi yari asigaranye gusa, kuko na wa muryango we w’i Bugesera “hasigaye bacye”, ndetse imiryango imwe irazima.

Avuga ko urukundo rw’umuryango yasigaranye no kumwitaho nk’umwana wahuye n'ibyamuhungabanyije, byamubereye ingabo ikomeye mu kwiyubaka, kuko ari rwo rugendo rutoroshye rwakurikiyeho. Gusa, Imana yamushoboje kudaheranwa n'ayo mateka n'ibikomere byayo.

Miss Jojo yavuze ko nta cyiza yabonye nko kurokoka ugatura “mu gihugu kiyobowe n'Inkotanyi”. Aho uryama ugasinzira wizeye umutekano wawe “ukumva uri umunyarwanda mu bandi ndetse ukabona ntawe urenganywa, yewe n'abo mu miryango yishe abantu ukabona barahabwa uburenganzira bwabo nta kubavangura.”

Avuga ko ibi byamwigishije ko “ubuyobozi bwa kera nta mpamvu n'imwe bagenderaho ngo basobanure ivangura n'itotezwa badukoreye; nabonye ko byari amahitamo mabi bagize.”

Yavuze ko ashimishwa cyane n’uko yibona mu gihugu gifata icyaha nka gatozi, kitagira uwo giheza.

Miss Jojo yavuze ko mu gihe yaririmbaga yitegerezaga uburyo akorana, akaririmbana ndetse akanashyigikirwa na bose “twibona nk’Abanyarwanda.”

Akabona ko Imana yaretse abanyarwanda bakagera kure, yanabahaye inema yo kuva muri uwo mwijima no kubona ibihe byiza by’ubumwe n’amahoro.

Ati “Twese byarabaye ihame kureba ibiduhuza, ibyo twafatanyaho, n’ibyo twakuzuzanyaho; bimpamiriza ko u Rwanda rufite icyizere ko rwibohoye by'ukuri.”

Yashimye cyane ubuyobozi bw'Igihugu kuko ibigezweho ‘bitikoze’, ahubwo ni umusaruro w'akazi kanini cyane karimo kureba kure, kutayoborwa n'umujinya no gushyira ubumwe imbere

Miss Jojo yavuze ko nyuma y’imyaka 27 abona ko “turi kubigeraho, ko ndetse nidukomeza neza tuzatsinda urugamba rugezweho rw'abapfobya amateka ndetse tukanafata akaboko abagiheranwe n'ibikomere byo mu mutima no mu mutwe, kuko nabo bakeneye kwitabwaho.”

Yavuze ko ubuzima abayemo uyu munsi bumuha icyizere ko kwibohora ‘twabigezeho’. Ko umukobwa we n'abandi bana b'abanyarwanda nkawe noneho bakwizera kuba mu gihugu gitandukanye n'icyo yabayemo ari umwana.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ‘ibyiza birindwa’, avuga ko buri wese afite inshingano zo kubirinda no kubisigasira kugira ngo abafite inyungu zabo zitandukanye “n'iza twese batazatuvangira cyane ko berekanye ko bagifite umugambi mubi. Gusa uwabatsinze ntaho yagiye.”

Miss Jojo yatanze ‘bwa mbere’ ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside, ashima uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’iminsi y’umwijima







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND