RFL
Kigali

Jérémy Doku: Umukinnyi w’impano idasanzwe watangiye kuvugisha amakipe y’ibikomerezwa i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2021 15:18
0


Irushanwa rya Euro 2020, ryabaye urubuga rwiza k’Umubiligi w’imyaka 19 y’amavuko, Jérémy Doku, kugira ngo agaragarize abatuye Isi ubuhanga n’impano afite mu mupira w’amaguru, byanatumye amwe mu makipe akomeye i Burayi yatangiye ku mwegera bucece bucece.



Umukino wa ¼ muri Euro 2020, u Bubiligi bwatsinzwe n’u Butaliyani ibitego 2-1, wagaragaje impano idasanzwe y’umusore w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa, Jérémy Doku, wazonze cyane Abataliyani kugeza ku isegonda rya nyuma ry’umukino.

Uyu musore ukina mu busatirizi yari umwe mu bakinnyi 11 umutoza Roberto Martinez yari yitabaje imbere y’u Butaliyani, akaba yakinnye iminota 90 yose ndetse atanga ibyo yari afite byose nubwo umukino warangiye ikipe ye isezerewe.

Doku niwe mukinnyi w’u Bubiligi wagerageje kurema uburyo bwinshi butandukanye bwavamo igitego imbere y’izamu rya Donnarumma w’u Butaliyani, rimwe agatanga imipira kuri Lukaku ariko bikamunanira kuyiboneza mu rushundura, ndetse nawe iyo yateye ntiboneze mu izamu.

Igitego kimwe rukumbi u Bubiligi bwatsinze muri uyu mukino, cyabonetse igice cya mbere kigana ku musozo, ku ikosa Giovanni Di Lorenzo w’u Butaliyani yakoreye Jeremy Doku mu rubuga rw’amahina, maze iterwa neza na Lukaku ijya mu izamu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19, yagaragaje ko ari umukinnyi ufite imbaraga, uzi gucenga kandi yinjira adasubira inyuma, umukinnyi utinyuka kandi wifitiye icyizere kandi ufite amashoti atyaye cyane.

Ni kenshi cyane yazengereje ubwugarizi bw’u Butaliyani, arabacenga karahava, ariko amahirwe yo gutsinda igitego arabura.

Uku kwitwara neza k’uyu mukinnyi ufite amasezerano y’imyaka 5 muri Rennes, byatumye amakipe atandukanye akomeye I Burayi atangira ku munuganuga, arimo AC Milan, Tottenham ndetse na Atletico Madrid, gusa hari n’andi atatangajwe amazina ushobora kumva isaha n’isaha yamusinyishije.

Jeremy Doku wageze muri Rennes mu 2020 avuye muri Anderlecht y’iwabo mu Bubiligi aguzwe miliyoni 26 z’ama-Euro, yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe yo mu Bufaransa amaze gutsindira ibitego 2 mu mikino 37.

Jeremy Doku ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane ku mukino w'u Bubiligi n'u Butaliyani

Doku niwe wakorewe ikosa ryavuyemo penaliti yatsinzwe na Lukaku

Doku yatangiye kwifuzwa n'amakipe akomeye i Burayi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND