Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, ni bwo byamenyekanye ko rutahizamu Muhadjiri Hakizimana yateye umugongo AS Kigali yari amaze umwaka akinira, asinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe, ahabwa miliyoni 15 z’amanyarwanda.
Iyi nkuru yashegeshe abafana b’ikipe ya AS Kigali bifuzaga ko azabakinira imikino nyafurika bagomba kwitabira, ndetse na Rayon Sports yamurambagizaga.
Ibi kandi byatunguye abakurikiranira hafi umupira w’amaguru, bibaza ku hazaza h’uyu mukinnyi uva mu ikipe izasohokera igihugu igakina imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, akerekeza mu ikipe izakina amarushanwa y’imbere mu gihugu gusa.
Ubundi mu busanzwe usanga umukinnyi aho ava akagera aharanira kujya mu ikipe ikomeye igaragara ku ruhando mpuzamahanga, aho bimuha amahirwe yo kwigaragaza no kugaragaza impano ye n’icyo ashoboye mu mupira w’maguru.
Iyo umukinnyi abonye amahirwe yo gukinira ikipe ikina amarushanwa mpuzamahanga, kiba ari ikiraro cyiza kizamugeza ku ndoto ze mu mupira w’amaguru ndetse no gutegura ejo hazaza he.
Kureka ikipe ikomeye izakina amarushanwa nyafurika ukajya mu ikipe itazarenga imipaka y’u Rwanda ukurikiye amafaranga, bigaragaza kudaha agaciro intumbero yawe nk’umukinnyi ndetse no gutinya ihangana no guhatana.
AS Kigali byavugwaga ko yahaga Muhadjiri miliyoni 10 Frws kugira ngo yongere amasezerano, gusa ku giti cye yarabyanze birangira yerekeje muri Police FC yamuhaye miliyoni 15 Frws, ndetse anatera umugongo ibiganiro bya Rayon Sports yamwifuzaga.
Benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru, bavuze ko nta bushishozi buhagije ndetse nta n’ubujyanama uyu mukinnyi yakorewe mbere yuko afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, kuko yakunze amafaranga cyane yirengagiza ko yashoboraga kubona amahirwe yo kwigaragaza mu marushanwa mpuzamahanga bikamuha amahirwe yo kwerekeza mu makipe akomeye.
Uyu mukinnyi wigeze gukinira Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yanze gukomezanya na AS Kigali yagejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka ndetse izanakina CAF Confederation Cup, yerekeza muri Police FC izakuina shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.
Muhadjiri w’imyaka 27 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.
Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka 5 ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.
Mu mwaka amaze muri AS Kigali,yayifashije kurangiza ku mwanya wa 2 ndetse ayifasha kugera mu ijonjora rya 3 ribanziriza amatsinda muri CAF Confederations Cup.
Muhadjiri ntakiri umukinnyi wa AS Kigali, yamaze gusinyira Police FC amasezerano y'umwaka umwe
TANGA IGITECYEREZO