RFL
Kigali

Victor Rukotana bivugwa ko yavuye muri Label yari amazemo amezi 5 yasohoye indirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2021 6:52
0


Umuhanzi Victor Rukotana yasohoye indirimbo ye nshya yise “Key” mu gihe hari amakuru ava mu bantu batandukanye yemeza ko uyu muhanzi yamaze kuva mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Edman Entertainment yashinzwe na Ishimwe Edy [Edman].



Tariki 10 Gashyantare 2021, Victor Rukotana yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri y’imikoranire na Label Edman Entertainment. Ni nyuma y’umwaka urenga yari amaze avuye muri The Management y’umuhanzi Victor Rukotana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KEY’ Y’UMUHANZI VICTOR RUKOTANA

Icyo gihe, uyu muhanzi yavugaga ko iyi Label igiye kumufasha kwagura urugendo rw’umuziki we, ariko nyuma y’amezi agera kuri atanu hari amakuru agera kuri INYARWANDA avuga ko Victor Rukotana yamaze kuva muri iyi Label kandi ko yamenyesheje ubuyobozi.

Amakuru aravuga ko nta kwezi gushize Rukotana yanditse ibaruwa agaragaza imikorere atishimiye n’ukuntu yafashwe bituma asezera muri iyi Label.

Uyu muhanzi yanditse asezera kubera ko ibyo yari yemerewe atabibonye. Ikindi ngo Edman yagiye yitwaza izina rya Victor Rukotana mu bikorwa bidahuye n’umuziki, akaririshisha mu kugaragariza abantu ko afite umuhanzi.

Iyi ndirimbo y’urukundo yitwa ‘Key’ Victor Rukotana ayisohoye yikoze ku mufuka, ndetse yanafashijwe cyane na Uncle Austin wamubereye umujyanama. Uyu muhanzi ari kwitegura kuyikorera amashusho yayo.

Amasezerano Victor Rukotana yagiranye n’iyi Label harimo ingingo ivuga ngo “Nubona ibikubiye mu masezerano bitari kubahirizwa uzatwandikire utumenyeshe.”-Ibi nibyo Victor yashingiyeho yandika agaragaza ko atishimiye imikorere. 

Amakuru avuga ko aho kugira ngo Edman asubize ibaruwa yandikiwe na Victor Rukotana, ahubwo yamwandikiye amugaragariza ko yiteguye guhangana nawe.

Asohora indirimbo ‘Key’ Victor Rukotana nta hantu na hamwe yagaragaje ko yagizwemo uruhare na Label yabarizwagamo. Ndetse n’iyi Label ntiyigeze igaragaza ko hari indirimbo y’umuhanzi wayo yasohotse.

Mu buryo bw’amajwi ‘Key’ yakozwe na Li John, yumvikanamo gitari akusitike yacuranzwe na Arsene ndetse na gitari basi yacuranzwe na Arnold Serge.

Mu gihe cy’amezi atanu, Victor Rukotana yari amaze muri Edman Entertainment yahakoreye indirimbo imwe gusa yitwa ‘Kideyo’ aherutse gusohora.

Ni indirimbo yakomeye ku nkuru y’umunyamakuru w’inshuti ye wabenzwe n’umukobwa wo mu cyaro nyuma yo gukoresha amayeri yose ariko bikanga.

Label ya Edman Enterainment yabarizwaga Victor Rukotana ndetse n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Liza Mugisha utuye muri Canada, akaba asanzwe ari umugore w’umunyamakuru Edman.

Victor ushobora kuba yavuye muri Label ya Edman Entertainment yasohoye indirimbo ye nshya yise "Key"

Ishimwe Eddy [Edman] washinze Label ya Edman Entertainment 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KEY’ Y’UMUHANZI VICTOR RUKOTANA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND