RFL
Kigali

Misiri: Pharco FC ikinamo umunyarwanda Iranzi Jean Claude yazamutse mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2021 12:45
0


Ku nshuro ya mbere ikipe ya Pharco Football Club yo mu Misiri ikinamo umunyarwanda Iranzi Jean Claude, yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 11 imaze ishinzwe.



Iyi kipe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu cyiciro cya kabiri, ahanini ibifashijwemo n’abakinnyi b’abanyamahanga yaguze bayigriye umumaro cyane, mu mwaka utaha w’imikino izakina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Misiri bwa mbere mu mateka yayo.

Uyu rutahizamu ukina aca ku mpande wakiniye Rayon Sports na APR FC, yasubiye mu Misiri mu ikipe ya Pharco FC tariki ya 02 Werurwe 2021, ajya kuyifasha mu rugamba yarimo rwo gushaka itike y’icyiciro cya mbere.

Iranzi yari yaragarutse muri Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano yari afite mu ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere, ahava yerekeza muri Pharco FC.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, avuga ko atayisinyiye igihe kirekire, ahubwo iyi kipe yari itegereje kuzamuka mu cyiciro cya mbere kugira ngo Iranzi ahabwe amasezerano y’igihe kirekire.

Iranzi Jean claude wageze muri Rayon Sports mu 2019 nyuma yo gutandukana na APR FC yakiniraga, bisa n’aho urwego rw’imikinire rwe rugenda ruzamuka uko bwije n’uko bukeye, dore ko ari numwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi w'imyaka 30 y'amavuko, yakiniye amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Topvar Topolcany yo muri Slovakia ndetse na Zesco United yo muri Zambia.

Ikipe ya Pharco FC Iranzi akinira yashinzwe mu 2010, ikaba iherereye mu mujyi wa Alexandria, ikaba ikinira ku kibuga cya El Geish Stadium, ikaba itozwa n’umunya-Portugal, Jose Rui Lopes.

Pharco FC Iranzi Jean Claude akinira yazamutse mu cyiciro cya mbere

Iranzi ashobora guhabwa amasezerano y'igihe kirekire muri Pharco FC

Iranzi ni umwe mu bakinnyi bafashije Pharco kuzamuka mu cyiciro cya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND