RFL
Kigali

Ikipe y'abakinnyi 11 bo mu Rwanda bahombeye amakipe yabo muri uyu mwaka w'imikino

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/07/2021 13:08
2


Tuyisenge Jacques na Kimenyi Yves bari mu bakinnyi 11 bo mu Rwanda batanze umusaruro mucye mu makipe yabo, aho bari baguzwe bizewe ndetse bitezweho kuzatanga itandukaniro ariko bikarangira bahombeye amakipe yabo.



Buriya gukina ni kimwe, no gutanga umusaruro ni ikindi, kandi ibyo wamenyereje abantu iyo bibuze ni bwo bavuga ko umuntu yagize umusaruro mucye. Inshingano uhawe iyo zikunaniye uba ugize umusaruro nkene ndetse uko abantu bakwitegaga iyo atariko bigenze uba ubatengushye.

Shampiyona y'umwaka w'imikino 2020-2021 yegukanwe n'APR FC irusha As Kigali ibitego. Mbere y'uko shampiyona itangira amakipe menshi yari yarasinyishije abakinnyi batandukanye ndetse biteguye kuzafasha amakipe bagiyemo ariko bamwe ntibyabahira.


Itsinda ry'abanyamakuru ba Siporo bakorera InyaRwanda.com ryabakusanyirije urutonde rw'abakinnyi 11 n’abasimbura  basinyiye amakipe mashya mbere y'uko umwaka w'imikino utangira, ariko umusaruro bari bategerejweho ntibawutanga.

Mu izamu tarahasanga Kimenyi Yves: Uyu muzamu yavuye muri Rayon Sports ari umuzamu ubanzamo ndetse no mu ikipe y'igihugu, ariko ageze muri Kiyovu Sport atenguha abantu. Ubwo yasinyaga muri iyi kipe yahawe amasezerano amwemerera kuba Kapiteni w'iyi kipe, gusa imikino yakinnye igerwa ku mashyi kugera aho Kiyovu Sport ikoresheje umuzamu wa Gatatu.

Mu mutima w'ubwugarizi turahasanga Iragire Said na Mugabo Gabriel: Saidi yasinyiye Mukura victory Sport avuye muri Rayon Sports. Yaje aje gukemura ikibazo cyo mubwugarizi iyi kipe yari ifite kuko umwaka w'imikino wari urungiye Mukura itsindwa ibitego byinshi cyane. 

Gusa akigera muri iyi kipe, yakinnye imikino igera kuri 2 birangira ashyizwe ku gatebe nyuma anakurwa mu bakinnyi bagombaga kwifashishwa muri shampiyona. Mugabo Gabriel yasinyiye Sunrise FC avuye mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya KCB yaje ari igisubizo kuri iyi kipe nayo yatsindaga ibitego byinshi ariko nayo ikinjizwa akayabo.


Akihagera yagize ikibazo cy'umugongo, agikira ahita ajya  mu gihome, byose byatumye umusaruro yari ategerejweho ushirira nzira. 

Kuri 2 turahasanga Mpozembizi Muhammad ukinira Sunrise FC: Uyu musore Sunrise FC yamuguze avuye muri Police FC aza nk'umukinnyi kizigenza ariko na we icyizere cyaraje amasinde dore ko na Basena yageze n'aho amukoresha nka nimero 7 mu kibuga imbere.

Inyuma ibumoso (Kuri 3) turahasanga Rutanga Eric: Uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi yaje muri Police FC ari Kapiteni wa Rayon Sports ndetse witwaraga neza. Kuva yagera muri Police urwego rwe rwasubiye inyuma, imipira y'imiterekano yateraga iranga, imipira yakataga igana mu izamu iramunanira ndetse no kugaruka mu ikipe y'igihugu bitangira kwibazwaho.


Mu kibuga hagati turahasanga Alex Ngirimana ukinira Mukura: Yaje avuye muri APR FC amanuka i Huye yitezweho kongera gukora ibitangaza nkibyo yari yarahakoze mbere yo kujya muri APR FC usibye imikino micye yakinnye yewe nayo yagaragaje urwego rwo hasi byanatumye Mukura igongwa mu kibazo cy'abanyamahanga.


Undi mukinnyi bari bufatanye mu kibuga hagati ni Eric Ngendahimana ukinira Kiyovu Sport nyuma y'imyaka 6 akinira Police FC uyu musore yaguzwe na Kiyovu Sport mu nkundura y'ivugurura iyi kipe yari yakoze ishaka igikombe cya Shampiyona. Yagerageje gukina ku mwanya yari asanzwe akinaho biranga, kugera aho bamumanuye mu mutima w'ubwugarizi.

Iddy Museremu ukinira Gasogi United yaje mu Rwanda avuga ko aje kuyobora ba rutahizamu bo mu Rwanda uyu mukinnyi wari usanzwe akina kuri 7,11,10 yahuye n'ibihe bitari byiza muri Gasogi United kugeza aho abuze umwanya wo gukina ndetse nk'umukinnyi wari uvuye mu Burundi ariwe watsinze ibitego byinshi  bigaragara ko yatengushye abari bamuguze.


Barutahizamu 3 bayoboye iyi kipe ni Tuyisenge Jacques, Mambote Bashi Assis, na Ndizeye Innocent: Mambote Bashi Assis amakuru ye akaze abantu bayaheruka asinyira umweru n'ubururu tariki 1 Gicurasi 2021. Uyu musore wari uvuye muri Congo yabuze umwanya wo gukina burundu kugera naho Rayon Sports ikoresha umwana wayo ukiri muto Prince.

Tuyisenge Jacques kizigenza w'ikipe y'igihugu Amavubi yageze muri APR FC avuye muri Angola usibye imikino ya CAF Champions League yari azaniwe ariko ntagere ku ntego, no muri shampiyona ntago byamuhiriye kuko amafaranga yari ahagaze izina yari yarubatse, byose bitahwanye n'umusaruro w'ibitego yatsindiye iyi kipe.


Ndiyeze Innocent yagiye muri Musanze avuye muri Mukura Victory Sport ni umwe mu bakinnyi basinye mbere muri Musanze FC ariko ni umwe mu bakinnyi bikuye muri iyi kipe hakiri kare avuga ko hari amafaranga ba mubereyemi.

Abakinnyi b'abasimbura turasangaho Bashunga Abouba wa Rayon Sports, Niyonkuru Vivien ukinira Musanze FC Ndayishimiye Celestin ukinira Sunrise, Nshimiyimana Marc Govin ukinira Mukura, Kyambadde Fred wa musanze FC na Hood Kawesa wa Sunrise FC.

Umutoza w'iyi kipe ni Seninga Innocent watozaga Musanze FC ndetse wari waniguriye abakinnyi benshi, akaba yungirijwe na Zapata watozaga Mukura.


Ikipe y'abakinnyi 11 batatanze umusaruro bari bitezweho! Umutoza w'iyi kipe twamugize Seninga Innocent





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cedrick2 years ago
    Kbx muri mukura nitwe twahombye cyane uyu mwaka nukwisubiraho!
  • Mugabo2 years ago
    Iyi nkuru ni sawa ariko nka Jacques uramunenga iki?





Inyarwanda BACKGROUND