RFL
Kigali

Myugariro wa Arsenal yarusimbutse mu mpanuka ikomeye y’imodoka yakoze - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2021 10:36
0


Umwongereza ukina mu bwugarizi mu ikipe ya Arsenal waherukaga gutizwa muri West Bromwich Albion mu mwaka w’imikino ushize, Ainsley Maitland-Niles yarokotse impanuka y’imodoka, nyuma yo kugongana n’indi mu muhanda igahita yiyubika.



Uyu myugariro w’imyaka 23 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon, yaguze akayabo k’ibihumbi £105,000 yaryamiraga urubavu nyuma yo kugongana n’indi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.

Mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi yagaragaye ari kureba uko imodoka ye yangiritse ndetse nyuma yaje kwicara ku ruhande afata telefoni ye arahamagara.

Mu mashusho yafashwe n’abari mu modoka zatambukaga,yagaragaje uyu mukinnyi afite agahinda kenshi kiyongera kuko kudahamagarwa mu ikipe ya Gareth Southgate iri kwitwara neza muri Euro 2020.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ubwo twarimo gutambuka twabonye Maitland-Niles ari iruhande rw’umuhanda.Byagaragaraga ko ameze neza.Yari yicaye ari kuri telefoni ariko imodoka ye yari yangiritse.

Ndatekereza ko yagize amahirwe yo kurokoka. Natekereje ko yari yarangaye ari gutekereza ku hazaza h’umwuga we.

Abapolisi n’abashinzwe kuzimya umuriro bose bageze ahabereye iyi mpanuka ya 7:30 za mu gitondo.

Undi musaza bagonganye yari ku ruhande, ari gufashwa n’abashinzwe kuzimya umuriro nyuma y’iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Arsenal yagize ati “Twamenye impanuka y’imodoka Ainsley Maitland-Niles.Ainsley ntabwo yakomeretse ari mu rugo”.

Maitland-Niles yageze muri Arsenal ku myaka 6 azamukira mu bato kugeza azamuwe mu ikipe nkuru mu 2014. Uyu mukinnyi amaze guhamagarwa inshuro 5 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, gusa kuri iyi nshuro ntiyigeze yitabazwa n’umutoza Gareth Southgate mu ikipe iri gukina Euro 2020.

Niles yarusimbutse mu mpanuka y'imodoka yakoze

Imodoka yari atwaye yagonganye n\'indi ihita yiyubika

Niles ni umukinnyi wa Arsenal

Umwaka ushize Niles yari yatijwe muri Westbromwich Albion





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND