RFL
Kigali

Ykee Benda yagaragaje inkumi y'ikimero yatoranyije mu barenga ijana banditse bemera kumubera umugore

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/07/2021 12:57
1


Nyuma yo gutanga itangazo avuga ko ashaka umugore agasaba inkumi zumva zamubera umufasha kumwandikira bigakorwa n’abarenga ijana akavuga ko agiye guhitamo, ubu Ykee Benda yamaze guhitamo umukobwa yakunze cyane.



Hashize iminsi mike Ykee Benda atangaje ko agiye guhitamo umukobwa uzamubera umufasha mu barenga ijana babyemeye nyuma y'uko atanze itangazo avuga ko akeneye umugore ndetse agasaba ababyifuza kumwuherereza ubutumwa.


Kuri uyu wa Kane tariki Nyakanga 2021, ni bwo hakwirakwiye ifoto yagaragaje uyu mukobwa uwo ari we. Ykee Benda yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto ari kumwe n'iyi nkumi yitwa Lydia Jazmine usanzwe ari umuhanzikazi. Iyi foto yagiye hanze, ni iyafashwe mu birori bikomeye uyu mukobwa yakoze byo kwereka ababyeyi be umukunzi we Ykee Benda.

Uyu ni umuhango gakondo usanzwe ukorwa muri Uganda aho inkumi yashimye igahitamo umukunzi ikora ibirori byo kumwereka ababyeyi. Iyi foto, Ykee Benda aba yambaye ikanzu n’ikote yicaye ahantu hateguye neza, umukunzi we Lydia Jazmine amufashe ku rutugu yambaye ikanzu zambarwa mu birori bikomeye nk'uko umukenyero ariwo wambarwa mu birori bikomeye bijyanye n’umuco hano mu Rwanda.

Hashize amasaha make Ykee Benda nawe agaragaje ko yishimiye uyu mukunzi we mushya ashyira amafoto y'ibi birori kuri Instagram ye ayiherekeza utu emoji tw’imitima tubiri. Ibyamamare birimo Weasel [Goodlife] byagaragje ko byishimiye intambwe yateye. Iyi nkumi isanzwe ikora umuziki ifite indirimbo zitandukanye nka “love You Bae”, “Omalawo” n’izindi nyinshi.

REBA HANOINDIRIMBO YE LOVE YOU BAE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mumbarize2 years ago
    Kuki abakobwa bakunda kwifotoza bahennye?





Inyarwanda BACKGROUND