RFL
Kigali

Twaganiriye! Byinshi ku buzima bwa Kamichi umaze imyaka 8 muri Amerika n'igihe azagarukira mu Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/07/2021 8:11
0


Adolphe Bagabo umuhanzi akaba n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Kamichi yagiye muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika tariki 15 rishyira kuwa 16 Mata 2014 akaba ariho yimuriye n’ibikorwa bye by’umuziki. Twagiranye nawe ikiganiro atubwira byinshi ku buzima bwe muri Amerika anavuga igihe azagarukira.



Kamichi ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake kuva yatangira umuziki mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Aho ruzingiye', 'Kabimye', 'Zoubeda' yakoranye na The Ben n’izindi zitandukanye. Nyuma y’umwaka uyu muhanzi asohoye indirimbo yitwa 'Forever' ari kwitegura gusohora indirimbo nshya ndetse ahamya ko ari indirimbo izaba iy'ibihe by’impeshyi na cyane ko n’izina ryayo yaryitiriye ibihe by’impeshyi n’ubundi ‘Summer Vibes’.

Kamichi yavuze ko kuza mu Rwanda bitari cyera

Mu kiganiro Kamichi yahaye inyaRwanda.com, yatangiye asobanura ku bijyanye n’indirimbo nshya agiye gusohora ndetse n’ibyo yari ahugiyemo. Yagize ati "Indirimbo nshya ngiye gusohora nayise SUMMER VIBES. Nayitekerejeho igihe Lockdown yari imeze nabi hano. Nabonaga ko abantu muri ako kanya bakeneye ikibaruhura mu mutwe mu bihe byari bimeze nk’icyunamo, n’ubukungu buhazaharira".

"Ndateganya gukomeza gukura muri muzika niyungura ubumenyi bushya no kwiga styles zigenda zivuka muri Afrobeat na DanceHall . Nkora Audios na Videos zo kuri quality yo mu rwego rwo hejuru ku buryo bwose bushoboka. Ibitaramo na events INSHALLAH’’.

Integuza y'indirimbo ya Kamichi igiye gusohoka yitwa Summer Vibes

Ku byo Kamichi yari ahugiyemo yagize ati ’’Nari mpugiye kuri SUMMER VIBES n’izindi ndi gukoraho, ahubwo injyana (BEAT) ya SUMMER VIBES, Jay P yayohereje na mbere ya ni FOREVER. Icyo nifuza ni ugukora muzika ntashidikanya ko inejeje njyewe ubwanjye aho gukorera ku gitutu cy’itangazamakuru n’abafana .

Umuhanzi Kamichi kandi yavuze ko abakunzi be avugana nabo buri munsi ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse anagira icyo asaba itangazamakuru yagize ati ’’Ndi ku mbuga nkoranyambaga (social media) abankunda baramvugisha akenshi kuri Instagram nih o bakunda kunyandikira kandi ndabasubiza".

"Itangazamakuru rifite inshingano yo kutugezaho ibishya ariko burya ikikwereka ubuhangange bw’uruganda rwa muzika ni iyo ucuranga indirimbo ya 10 years ago, 20 years ago 30 years ago, abantu (Audience) igakomeza kuryoherwa. Abanyamakuru nibamara kumenya ibyo, abafana ntibazajya bahangayikira abahanzi bakunda’’ .

Umuhanzi Kamichi n'umuryango we

Umuhanzi Kamichi yavuze ko ntaho yagiye ahora akora ku bihangano bye bishya n’abaproducer n’abanditsi bashya ndetse ko ubu yari ari gukora ku ndirimbo agomba gusohoka. Ku bijyanye no kuza mu Rwanda, yavuze ko azagaruka igihe nikigera ariko avuga ko atari kera ndetse ko akumbuye ku isooko cyane.

Indirimbo SUMMER VIBES, Kamichi yavuze ko izasohoka ku itariki 8 Nyakanga 2021 ndetse asaba abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kuyumva bakayitega amatwi ndetse bakayigeza ku bantu benshi batandukanye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND