Kigali

Twaganiriye na Gihozo wagaragaye asuka amarira avuga ko yabenzwe na Bruce Melodie bigatuma akundana n’umusaza w’imyaka 98

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2021 18:27
1


Umukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo avugana agahinda iyo yibutse ukuntu urukundo yakunze umuhanzi Bruce Melodie rwatumye atandukana n’umusore bari bacuditse mu mashuri yisumbuye, agasuka amarira atekereje ko Isi itashimye ko ahuza n’uyu muhanzi.



Kuva tariki 29 Kamena 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga barahererekanya amashusho y’umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko ugaragara asuka amarira, akikurura hasi avuga ukuntu yakunze urudashoboka Bruce Melodie.

Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise “Katepilla.” Agira ati "Ngo byagenze gute?"

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk’umugabo n’umugore nk’uko yabyifuzaga kuva cyera.

Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y’ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n'umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y’uyu muhanzi amuhe n’umwanya wo kubonana.

Ati “Yarankatiye ni ukuri kw'Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).”

Akomeza ati “Mfata impano yanjye mfata abantu b’inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw’abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyane…Turagenda impano ndayimuha.”

Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay’ukuri, kandi ko n’ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.

Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby’urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k’impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.

Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n’umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati ‘none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.”

Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba ‘status’ za WhatsApp z’umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.

Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n’uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n’umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n'uyu muhanzi ntigeze abimubwira.

Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.

Ati “Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati ‘noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati ‘ntuzawice uzaze’, njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati ‘karibu ngwino’."

Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati “Abishatse yabivuga.”

Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y’amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.

Uko byose byatangiye:

Tariki 21 Mutarama 2021, Imfurayiwacu Gihozo aherekejwe n’inshuti ze Mujawamariya Esther na Mushimiyimana Jeanne bagiye aho Isibo Tv ikorera bashyiriye impano Bruce Melodie ntibamusangayo ariko bagirana ikiganiro na M Irene.

Aba bombi bavuze ko ari abafana b’igihe kirere ba Bruce Melodie, ku buryo bazi indirimbo ze kuva atangiye umuziki kugeza aho agejeje. Bahurije ku kuvuga ko ari umuhanzi uciye bugufi w’umuhanga unabigaragaza mu migirire ye ya buri munsi.

Imfurayiwacu Gihozo we yumvikanishaga ko akunda Bruce Melodie ku buryo yiteguye kubana nawe, kandi ko amutereye ivi atazuyaza kuvuga yego. Ati "Ntabwo nabona uko mbisobanura. Ateye ivi nabyemera."

Nyuma y’amezi hafi arindwi, Gihozo yagarutse mu itangazamakuru aganira na Shene yitwa Agasaro Tv avuga ko yababajwe bikomeye no kuba Bruce Melodie atarigeze amubwira ko impano yamugeneye yayibonye, no kuba yarahise amwicaho kuva yajya kumureba kuri Isibo Tv.

Uyu mukobwa yumvikanisha ko yatewe ibikomere n’urukundo yakunze Bruce Melodie, byatumye afata imyanzuro ikomeye mu buzima bwe harimo no gukunda n’umugabo umurusha imyaka 77.

Ati "Mfite igikomere ku mutima wanjye. Uzi ukuntu nakundaga Bruce Melodie.

"Nakunze Bruce Melodie nkiri umunyeshuri [...] Ni we wanze i Kigali mvuga ngo ni we nje kureba kugira ngo duhure. Naramufanaga, naranamukundaga, numvaga yambera 'fiance' [Akubita agatwenge] Numvaga twakundana ni ukuri..."

Yakunze Bruce Melodie kubera imiterere ye. Ati "Bruce Melodie ikintu namukundiye ni umusore ufite amatuza. Ni umusore wateruye, ariko numvaga ari we mugabo wambera... Nabonaga ari icyuma.”

Gusa, Gihozo avuga ko yamaze kwiyakira bituma atangira gukundana n’umusaza ufite imyaka 98 y’amavuko, ku buryo avuga ko atewe ishema nawe. Ngo nta menyo afite uyu mukunzi we.

Uyu mukobwa yavuze ko azabanza kurya ubuzima n'umukunzi we mbere y'uko bakora ubukwe yihaniza abasore barara ijoro bamuhamagara bamutesha umwanya. Ati "Bamenye ko mfite umukunzi." Imfurayiwacu Gihozo yatangaje ko yahisemo gukundana n’umusaza w’imyaka 98 nyuma y’uko adahiriwe n’urukundo rwa Bruce  Gihozo yavuze ko Bruce Melodie atigeze amuha urukundo nk’uko yabishakaga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GIHOZO YAVUGIYEMO KO AGENDANA IGIKOMERE CY'URUKUNDO RWA BRUCE MELODIE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NKUG3 years ago
    Wamukobwa we,uri umusazi si gusa umusaza w'imyaka 97!warangiza ukabishyira no mwitangazamakuru!.abana b'ikigihe nti mukigira umuco?sogokuruza za kweri!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND