Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bashyikirije ibendera ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 igiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi kizabera mu Buholandi no mu Bubiligi kuva tariki ya 9-18 Nyakanga 2021.
Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nyakanga 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shemamaboko Didier, ari kumwe n’Ubuyobozi bwa FRVB bahaye ibendera ry’igihugu ikipe y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 20 igiye gukina Igikombe cy’Isi mu mukino wa Volleyball.
Mu butumwa Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yageneye iyi kipe mbvere yo guhaguruka mu Rwanda, yabibukije ko bagiye guhagararira igihugu, abasaba gukotana ariko banirinda Coronavirus.
Yagize ati” Aho muzaba muri hose mwibuke ko muhagarariye u Rwanda! Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke kwirinda #COVID19, muzagaruke amahoro! Tubifurije intsinzi, muheshe u Rwanda ishema!”
Iri rushanwa rizabera mu Buholandi no mu Bubiligi kuva ku itariki ya 9-18 Nyakanga 2021.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ihaguruka mu Rwanda yerekeza mu Buholandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021.
Ikipe y'igihugu igiye gukina igikombe cy'Isi yashyikirijwe ibendera
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yasabye abakinnyi guhesha ishema igihugu
Abakinnyi biteguye gukotana kugeza ku isegonda rya nyuma
TANGA IGITECYEREZO