RFL
Kigali

Amateka y’umuduri wa Igisupusupu n’imvano y’umuziki we ushobora kurangirira aho watangiriye aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa agafungwa burundu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/07/2021 11:15
0


Nsengiyuma Francois uzwi nka Igisupusupu yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo aho yarimo yihishahisha. Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13 no kumukoresha imirimo ivunanye. aramutse ahamwe n’ibi byaha amateka y’umuziki we warangirira aho yatangiriye (muri Gereza).



Nsengiyumva (Igisupusupu) yaramamaye karahava mu gihe gito cyane kugeza aho abahanzi b'ibyamamare barimo Meddy bamwisabira ko bakorana indirimbo. Yaramamaye kugeza ku rwego rwo gusangira urubyiniro n'icyamamare Diamond. Igisupusupu wacurangiraga igiceri cya 50 Frw na 100 Frw mu masoko yo muri Gatsibo, nyuma yo kwamamara mu muziki yakoreye amafaranga menshi anagurirwa inzu nziza cyane atangira kwitwa Boss mu Murenge atuyemo wa Kiziguro nk’uko byahamijwe nawe ndetse n’umufasha we mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv natwe tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

AMATEKA Y’UMUZIKI WA IGISUPUSUPU YATANGIRIYE MURI GEREZA ARI NAHO YIGIYE GUCURAGA UMUDURI ARI MUKURU BAMWE BAVUGA KO NTACYO UZAMUGEZAHO ! BYAJE BITE NGO AWIGE?

Igisupusupu yatangiye agira ati ”Urabona tukiri abana nakundaga kubona abantu bawucuranga b'abasaza, nanjye nkavuga ngo kariya kantu uwakampa nkagacuranga nka amenya, nta kindi nigeze nifuza ariko narabyifuje ndanakiga ndakamenya". 

"Muri gereza haba harimo abantu batandukanye, rero iyo ugezemo umenya neza ko umuntu ari nk'undi, njye niga umuduri, natangaga irasiyo yanjye. Nageze muri Gereza mpura n’umusaza uwucuranga, igihe twabaga turarya ibishyimbo n’ibigori ubwo nyine na muhaga ibishyimbo nkarya ibigori gusa"

"Abantu benshi barambwiraga bati ariko ubundi uwo muduri uzawumaza iki kandi hanze iterambere ryaratugezeho, icyo nakoraga njye narababwiraga ngo babyihorere kuko icyo umuntu azaba ntaho kijya. Nagiye muri gereza ntazi kwandika mvamo nzi kwandika kandi barangize n’umushyushyarugamba mukuru kubera umuduri wanjye nigiye ku irasiyo nagombaga kuba narariye”.

Igisupusupu yavuze ko akimara kwiga umuduri we aho yari muri gereza ari bwo yabonye ko ibijya gushya bishyuha, nyuma y’aho yatoranyijwe nk’umushyushyarugamba uzajya asohokera igipangu (gereza) nk’umushyushya rugamba. Avuga ku muntu wamwigishije umuduri yasobanuye ko amukunda ndetse amusura ariko avuga ko uwo muntu atamurutira Alain Muku cyangwa umubyeyi we umubyara kuko ngo we mu gihe yabaga atamuhaye irasiyo ye, atamwigishaga.

Ati “Uwo muntu wanyigishije mperutse kujya kumusura i Kayonza aho atuye, mubwira ko nk’umuntu wanyigishije ngomba kumwitura, twarahuye muha ibahasha yarimo amafaranga, arishima cyane, ndetse ansaba no kumushimira uwamfashije kugera ku rwego ngejejeho umuduri wanjye”.

N'ubwo Nsengiyumva Francois avuga ko yageze kuri ibi byose bivuye kuri uyu muduri yigiye muri gereza ari mukuru, gusa ngo nawe hari abana yigisha iki gikoresho ku buntu kandi ngo akunda gukorana n’abantu babishaka ndetse babikunda na cyane ko ngo nacyo kigoye.

Ati ”Umuntu ubikunze araza nkamwigisha ku buntu kuko Imana nanjye yangiriye neza, ntabwo wapfa kubifata vuba ariko ibintu byose bisaba imbaraga kuko umuduri ni igikoresho cy’Abanyarwanda ku buryo njye ntabasha kubaka cya gikombe cy’impungure natangaga ngo nige”.

Igisupusupu amaze guhirwa n’umudiri yarimutse ava aho yari atuye i Rwagitima yimukira mu Murenge wa Kiziguro aho umujyanama we Alain Muku yamuguriye inzu nziza cyane ku buryo kugeza ubu abantu benshi muri uyu Murenge bamwita Boss kuko ngo nawe ubwe yakoreshaga uko ashoboye akabana n’abantu amahoro.

Nsengiyumva Francois yavuze ko kera agicurangira ku muhanda yitwaga Sagihobe mu gihe ubu ngo yitwa Nsengiyumva Francois aka Igisupusupu kubera intera yari amaze kugeraho.

IGISUPUSUPU AVUGA IKI KU BAKOBWA N’ABAGORE BAMWIFUZAGA NYUMA YO KUBA ICYAMAMARE?


Igisupusuou yabahaye gasopo avuga ko bahari banshi bamukunda cyane gusa ababwira ko akunda umugore we cyane ndetse ngo atabasha kumuca inyuma. Ati ”Oya ntabwo naca inyuma umugore wanjye ni amakosa, yego ndabakunda na njye ariko ntabwo namuca inyuma ni amakosa cyane".

Ati "Umugore wanjye yishimiye urwego nageze ho kandi nawe ubwe akunda ibyo nkora, amaso yanjye na madamu tuyatumbiriye imbere ntago ari inyuma. Abagabo ntago bagomba kugira amarari menshi cyane, kandi nabinyujije no mu ndirimbo, nta kintu cyakurutira umugore wawe. Burya umuntu ukwita chr ni ukujya bamwitondera hari ubwo aba ashaka kukuryarya”.

Umugore wa Igisupusupu yahamirije ko mbere umugabo we atarahura n’uwamufashije ubuzima bwabo bwari bubi cyane ariko ngo kugeza ubu ni ibyishimo kuri bo. Ati ”Alain Muku ni umubyeyi mwiza cyane kuko atuzana hano zari nk’inzozi gusa ubuzima bw’uyu munsi butandukanye cyane n’ubwambere kuko sinkinjya guhinga ndahingisha”.

ESE NSENGIMANA FRANCOIS UZWI NKA IGISUPUSUPU ARASUBIRA MURI GEREZA ?

Nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Nsengiyumva Francois yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo aho yarimo yihisha hisha nyuma yo kuva iwe mu Murenge wa Kiziguro aho yari atuwe. Nsengiyumva Francois akurikiranweho ibyaha bibiri (2) birimo ‘Icyaha cyo gufata ku ngufu umwana ufite imyaka 13 y’amavuko, ndetse n’icyaha cyo gukoresha imirimo ivunanye umwana muto dore ko yamukoreshaga imirimo yo murugo'. 

Uyu mugabo yigeze gufungwa igihe kirekire aba ari naho atangirira urugendo rwe rwa muzika, aramutse ahamwe n'ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.  Kugeza ubu Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) aracyari umwere mu gihe atarahamwa n'ibyaha akurikiranyweho.


Igisupusupu yigiye gucuraga umuduri muri gereza

REBA HANO 'MARIE JEANNE' YA IGISUPUSUPU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND