Ibi bibaye nyuma y'aho Diamond
akomeje kuba ikirangirire muri Afurika, aho yasinyanye amasezerano y'ubufatanye ​na Warner Music Group mu mezi abiri ashize. WMG ni inzu ikomeye cyane ku isi ifasha abahanzi b’ibyamamare
barimo na Burna Boy wo muri Nigeria. Ni imwe mu masosiyete akomeye kandi ikaba iya gatatu mu bucuruzi
bw’umuziki ku isi, ifite icyicaro muri Amerika.

Buster ubona ko Diamond ari Michael Jackson wa Afurika
Mu ntangiriro z’iki
cyumweru, Diamond yitabiriye ibihembo bya BET aho yatorewe kuba umuhanzi mpuzamahanga witwaye neza n'ubwo
atatsindiye uyu mwanya yahigitswe ho na Burna
Boy.
Kugeza ubu Diamond aracyari muri Amerika
aho yari yaritabiriye BET Awards. Ubwo bari mu nama ya sitidiyo, Diamond yari kumwe n’ibyamamare
birimo Buster
Rhymes, Swizz Beatz, Babu Tale (umujyanama we), Hit
Maka, Ot Genasis n'abandi, Buster yakuriye ingofero Diamond amubwira ko ari ikirangirire muri Afurika, agira
ati: "Michael Jackson ukomoka muri Afurika, Diamond Platnumz. "

Diamond umaze ku ikirangirire muri muzika ku rwego rw'isi