RFL
Kigali

Abanyeshuli bo muri Kaminuza bazaguma aho babaga bisunge ikoranabuhaga naho abarimu barasabwa gutegura amasomo neza no gukosora

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/07/2021 6:49
0


Nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda yanzuye ko amashuli azafunga kubera Covid-19, kuri iyi nshuro Minisiteri ifite mu nshingano uburezi, MINEDUC, yavuze ko abanyeshuli biga mu mashuli makuru - babaga mu kigo - bazakomeza kuba muri za Hostels nuko hisungwe ikoranabuhanga.



Kuri uyu munsi wa none icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije ikiremwamuntu ku Isi aho benshi cyababujije amahwemo ndetse n’inzobere zibifashijwemo na za leta ziri gukora iyo bwabaga ngo zibashe kubona inkingo zikwiye abatuye Isi. Uyu munsi ni umunsi wa 591 umuntu wa mbere urwaye Covid-19 abonetse ku Isi, iki cyorezo kimaze guhitana Miliyoni hafi enye (3,956,737) naho abo cyazahaje ni 167,334,422

Hirya no hino ku Isi ibikorwa hafi ya byose ntabwo iki cyorezo kigeze kibiha amahwemo udasize n’isoko y'ubumenyi ariyo amashuli. Inkuru y’ifungwa ry'amashuli mu Rwanda yatangajwe kuwa 29 Kamena 2021 mu itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente nyuma yo kwiga kuri iki cyorezo bakanzura ko hagomba gukazwa ingamba mu rwego rwo kurinda abaturage kwanduzanya iki cyorezo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Kamena 2021, Minisiteri y'uburezi, MINEDUC, yatangaje ko abanyeshuli biga mu mashuli makuru bagomba kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse bose bagasabwa kwiga baba aho bari basanzwe baba, ni ukuvuga ko abanyeshuli bari basanzwe baba mu macumbi y'ibigo bigamo ko bazakomeza kuyabamo naho abari bacumbitse hanze yayo nabo bagakomeza kuyabamo bakisunga ikoranabuhanga.

Mu butumwa Minisiteri ishinzwe uburezi yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize ati ”Mu mashuri makuru, abanyeshuri biga baba ku mashuri (Hostels) baraguma ku mashuri bakomeze amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Naho abanyeshuri biga bataha, barakomeza kuba mu ngo aho baba bakomeze amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.”


Nk'uko bigaragara ni uko bamwe mu banyeshuli bigaga mu makoleje amwe n'amwe bigaga baba hanze yazo mu mazu benshi bakunze kwita Ghetto bayagumamo bakifashisha ikoranabuhanga. 

Iyi minisiteri igaruka ku barimu cyane cyane bo mu mashuli abanza n'ayisumbiye, yagize iti ”Abarimu barasabwa kuguma aho bakorera kugira ngo bakomeze imirimo itandukanye harimo gukosora ibizamini, gutanga amanota, gutegura indangamanota z’abanyeshuri no gutegura amasomo y’igihembwe cya gatatu (3) ku banyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay'incuke.”

Mu itangazo rijyanye no gutaha kw'abanyeshuli ndetse rinagaruka ku ikorwa ry’ibizamini bya Leta iyi ministeri yagize iti ”Abanyeshuri bazakora Ibizamini bya Leta biga bacumbikirwa ku mashuri baraguma ku mashuri. - Abazakora Ibizamini bya Leta ariko biga bataha baraguma mu ngo bakomeze kwitegura ibizamini bya Leta.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND