RFL
Kigali

Twaganiriye! Kate Bashabe yavuze iherezo ry’ibitaramo bikomeye yateguraga anakomoza ku ndirimbo yahurijemo ibyamamare

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/07/2021 6:26
0


Kate Bashabe ni umuhanzi w’imideri akaba n’umucuruzi ukomeye akaba afite inzu y’imideli yitwa Kabash Fashion House. Uyu mukobwa wabaye icyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda twagiranye nawe ikiganiro tumubaza ku bitaramo yateguraga n’indirimbo yahurijemo ibyamamare.



Kate Bashabe yamenyekanye cyane  mu gutegura ibirori bya ’Posh Party’, bihuriramo abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane abakora ubucuruzi kugira ngo bamenyekane, bahurize hamwe ibitekerezo bibafasha mu iterambere.

Kate kandi yigeze gutegura ibirori yise 'Soiree de champagne et Caviar' byavugishije abatari bake bitewe n’ibiciro byo kwinjira muri iryo joro ryo gusangira dore ko umuntu umwe yasabwaga kwishyura amadorali magana abiri (200$) mu gihe batandatu bari kumwe bo bishyuraga amadorali igihumbi (1000$).

Twagiranye ikiganiro n'uyu mukobwa mu gushaka kumenya byinshi byerekeye ibyo bitaramo ndetse n’indirimbo yitwa 'You & I' imaze imyaka ibiri yahurijemo ibyamamare birimo The Ben, Mani Martin, Andy Bumuntu, Christopher na Yvan Buravan, tumubaza niba hari izindi ndirimbo zizasohoka nyuma yayo nyuma y’abakunzi be batandukanye bagendaga babaza amakuru yerekeye Kate Bashabe.

Kate Bashabe yavuze nta yindi ndirimbo izaza cyane ko n’iriya yayikoze hari ubutumwa yashakaga gutanga. Kate Bashabe yigeze kubwira InyaRwanda ko indirimbo 'You & I' bayikoze bitewe n’ubutumwa yifuzaga gutanga mu muryango nyarwanda bitewe n'uko aho akunze gutemberera agiye gufasha akenshi asanga abantu baratakaje icyizere. Avuga ko yari akeneye uburyo bwo guha abantu ubutumwa butuma basubirana icyizere, ni ko kwisunga abahanzi bakorana indirimbo.


Yagize ati "Oya nta yindi, nta muziki hari impamvu twari twakoze iriya ndirimbo nta yindi ndirimbo.’’ Ku bijyanye n’ibitaramo Kate yagize ati "Wabitegura gute se muri iyi Covid nta muntu uzi uko bizagenda". Muri 2010, Bashabe yatsindiye amarushanwa ya Miss MTN ndetse anaba Ambasaderi wa MTN muri uwo mwaka. Mu gihe yarangije amashuri yisumbuye, yanatangiye gutanga serivisi za protocole ku masosiyete menshi nka MTN, FERWACY n'ibikorwa by'amasosiyete. 


Muri 2011, Bashabe yabaye umuyobozi ushinzwe kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa muri farumasi ya RAK. Nyuma yo gukora muri farumasi ya RAK imyaka hafi ibiri muri 2012, yatangije isosiyete ye itumiza mu mahanga, aho yatumizaga ibicuruzwa nk'imodoka, imyenda, ibikoresho byo mu nzu mu izina ry’abakiriya. Nyuma y'amezi make, yahisemo gukurikiza inzozi zo mu bwana bwe mu myambarire maze akingura inzu y'imyambarire ya Kabash. 


Iki ni kimwe mu bitaramo byavugishije abatari bake

Muri 2013, yaguye ubucuruzi bwe ashyiraho ubucuruzi bwa kabiri aho yibanze ku gishushanyo mbonera cy'imbere, ubukorikori bwa Afurika, byose munsi ya label ya Kabash. Bashabe yatumiriwe kwitabira ibirori mpuzamahanga byerekanwa muri Amerika muri 2016 na Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa bya Kabash mu mahanga no kwagura abakiriya be. 

Uburanga n'ikimero cya Kate Bashabe bikunda kurangaza abatari bake

Muri 2017, yateguye ibirori by'urukundo aho abahanzi bakoraga Live bateye inkunga abana bakennye mu Rwanda. 


Kimwe mu bitaramo Kate Bashabe yategaruga kitwa The Posh Party

Amafaranga yakusanyijwe muri iki gikorwa yerekanwe mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 500 bo mu Rwanda. Yahise ashyiraho Kabash Cares muri 2018. Kabash Cares ni igikorwa gitera inkunga abanyeshuri batishoboye mu bukungu no mu bikoresho.

Kate Bashabe afite iduka ricuruza imyenda mu mujyi wa Kigali



INDIRIMBO KATE BASHABE YAHURIJEMO IBYAMAMARE IGAMIJE GUTANGA UBUTUMWA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND