Nyuma y'uko Diamond yahamagawe na nyakwigendera Perezida Magufuri mu gitaramo, Perezida mushya wa Tanzania Mama Samia Hassan Suluhu nawe yatunguranye ahamagara Nandy ari ku rubyiniro mu gitaramo, bikora ku mutima uyu muhanzi n’abafana be bari bakitabiriye.
Nandy yatunguwe no guhamagarwa na Perezida wa Tanzania mu gitaramo hagati
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Nanndy yari ari
ku rubyiniro ashimisha abafana be ahitwa
Dodoma mu bitaramo by’uruhererekane ari
gukora hirya no hino muri Tanzania.
Perezida mushya wa Tanzania Mama Samia Hassan Suluhu yahamagaye uyu muhanzi
maze amubwira ko yagombaga kwitabira igitaramo cya Dodoma ariko akaza gukomwa
mu nkokora n’inshingano byabaye ngombwa ko ajyamo Dar es Sallam. Yashimiye uyu
muhanzi imbaraga akoresha mu gushimisha abanya- Tanzania n’umuhate agira mu
guharanira iterambere rye nk’umugore.
Ikiganiro yagiranye na Perezida Samia Hassan Suluhu kuri
telefone mu gitaramo yahise agisangiza abakunzi be kuri Instagram. Uyu
muhanzikazi agezweho mu ndirimbo zitandukanye nka “Leo Leo” yakoranye na Koffi
Olomide, “Do Me” n’izindi nyinshi
Tariki 31 Ukuboza 2019, Nyakwigendera John Pombe Magufuli
wayoboraga Tanzania, nawe yahamagaye Diamond mu gitaramo hagati uyu muhanzi yari ari gukorera i Kigoma, maze amushimira ko akomeje kuzamura ibendera rya Tanzania akaba n’ikitegererezo
cya benshi mu ruganda rw’imyidagaduro. Icyo gihe Diamond yizihizaga imyaka 10
amaze mu muziki.
REBA HANO INDIRIMBO YE LEO LEO YAKORANYE NA KOFFI
TANGA IGITECYEREZO