RFL
Kigali

Nyuma ya Diamond bitunguranye Nandy nawe yahamagawe na Perezida wa Tanzania mu gitaramo hagati biramurenga abafana barumirwa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/06/2021 13:51
0


Nyuma y'uko Diamond yahamagawe na nyakwigendera Perezida Magufuri mu gitaramo, Perezida mushya wa Tanzania Mama Samia Hassan Suluhu nawe yatunguranye ahamagara Nandy ari ku rubyiniro mu gitaramo, bikora ku mutima uyu muhanzi n’abafana be bari bakitabiriye.




Nandy yatunguwe no guhamagarwa na Perezida wa Tanzania mu gitaramo hagati

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Nanndy yari ari ku rubyiniro  ashimisha abafana be ahitwa Dodoma mu  bitaramo by’uruhererekane ari gukora hirya no hino muri Tanzania.

Perezida mushya wa Tanzania Mama Samia Hassan Suluhu yahamagaye uyu muhanzi maze amubwira ko yagombaga kwitabira igitaramo cya Dodoma ariko akaza gukomwa mu nkokora n’inshingano byabaye ngombwa ko ajyamo Dar es Sallam.  Yashimiye uyu muhanzi imbaraga akoresha mu gushimisha abanya- Tanzania n’umuhate agira mu guharanira iterambere rye nk’umugore.

Ikiganiro yagiranye na Perezida Samia Hassan Suluhu kuri telefone mu gitaramo yahise agisangiza abakunzi be kuri Instagram. Uyu muhanzikazi agezweho mu ndirimbo zitandukanye nka “Leo Leo” yakoranye na Koffi Olomide, “Do Me” n’izindi nyinshi

Tariki 31 Ukuboza 2019, Nyakwigendera John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania, nawe yahamagaye Diamond mu gitaramo hagati uyu muhanzi yari ari gukorera i Kigoma, maze amushimira ko akomeje kuzamura ibendera rya Tanzania akaba n’ikitegererezo cya benshi mu ruganda rw’imyidagaduro. Icyo gihe Diamond yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki.

REBA HANO INDIRIMBO YE LEO LEO YAKORANYE NA KOFFI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND