RFL
Kigali

Ahazaza ha Messi wasoje amasezerano ye muri FC Barcelona hakomeje guteza urujijo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2021 11:49
0


Amasaha asigaye arabarirwa ku ntoki ngo rutahizamu w’umunya-Argentine ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, asoze amasezerano muri FC Barcelona amazemo imyaka 17, gusa ahazaza he hakomeje guteza urujijo.



Saa Yine z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, nibwo amasezerano ya Messi muri FC Barcelona aza kuba arangiye, akaba yemerewe kujya mu ikipe iyo ariyo yose yigurishije.

Mu gihe habura amasaha macye ngo Messi abe umukinnyi wigenga, nta kanunu k’ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na Joan Laporta, ku bijyanye no kongera amasezerano.

Uyu munya-Argentine umaze imyaka 21 mu muryango mugari wa FC Barcelona, yanze kongera amasezerano muri iyi kipe nyuma y’ibibazo byagiye biba mu bihe bitandukanye byanatumye iyi kipe iba insina ngufi ku ruhando rw’I Burayi.

Messi yifuje kugurirwa abakinnyi bakomeye bagomba gufasha iyi kipe gusubira ku rwego rukomeye i Burayi, ariko ntibyigeze bikorwa, byabaye agatereranzamba ubwo iyi kipe yarekuraga bamwe mu bakinnyi bakomeye bari bayifatiye runini barimo na Suarez, ariko ntiyagura abasimbura babo.

Messi byaramubabaje cyane, bwa mbere atangaza ko atifuza gukomeza gukinira FC Barcelona ndetse yifuza kuyisohokamo. Yagerageje kuyivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize, ariko agongwa n’amasezerano yari afite muri iyi kipe, birangira ayigumyemo.

Guhera ubwo yinginzwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo yongere amasezerano, ariko arabahakanira kugeza magingo aya habura amasaha make cyane ngo ayo yari afite agere ku musozo.

Nubwo bitarashyirwa ahagaragara, biravugwa ko amahirwe menshi Messi aza kongera amasezerano muri Barcelona ariko hakabanza kugira ibyo ubuyobozi bwa Laporta bwemera gushyira ku murongo, birimo kubaka ikipe itajegajega na gato.

Gusa hari andi makuru avuga ko uyu munyabigwi ashobora gusubira mu ikipe yo mu bwana bwe ya Newell's Old Boys, akaba ariho asoreza umwuga we wo gukina umupira w’amaguru, ndetse biranavugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Inter Miami ya David Beckham muri Amerika nkuko aherutse kubyitangariza ubwe.

Messi ni we mukinnyi w’ibihe byose mu mateka ya FC Barcelona, akaba amaze kuyitsindira ibitego 672, mu mikino 778. Messi yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe 24 bitandukanye, birimo 4 bya UEFA Champions League ndetse na 10 bya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’.

Lionel Messi yasoje amasezerano muri FC Barcelone

Biravugwa ko Messi ashobora gusubira mu ikipe yo mu bwana bwe ya Newell's Old Boys

Messi ashobora kudakinira FC Barcelona umwaka utaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND