RFL
Kigali

Zari yahojeje amarira Diamond watashye amaramasa mu bihembo bya BET Awards

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/06/2021 10:33
0


Nyuma y'uko Diamond atashye amaramasa mu bihembo bya BET Award, Zari wamubyariye abana babiri yamuhojeje amarira.



Kuri iki cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ni bwo hatanzwe ibihembo bikomeye mu muziki bya BET Awards 2021 mu birori byabereye muri The Microsoft Theater, Los Angeles muri leta zunze ubumwe za Amerika. Diamond wabyitabiriye yari ahatanye mu cyiciro cya Best International Act aho yari ahanganye n’abarimo Aya Nakamura (France), Emicida (Brazil), Headie One (UK), Wizkid (Nigeria), Young T & Bugsey (UK) Youssoupha (France) ndetse na Burna Boy wo muri Nigeria ari nawe wabahize akegukana igikome muri iki kiciro.

Nyuma yu'ko Diamond atashye amaramasa nk’uwari uhagarariye akarere ka Africa y’uburasirazuba yanyuze kuri Instagram ye maze ashimira abamutoye abizeza ko n'ubwo bitagenze neza abamushyigikiye batakoze ubusa ashimangira ko afite icyizere cyo kuzatwara igikombe ubutaha.



Kuri Twitter yavuze ko azakomeza guharagararira Tanzania. Nyuma yo kuvuga aya magambo Zari wamubyariye abana babiri yahise ajya ahashyirwa ibitekerezo maze aramukomeza amubwira amagambo agaragaza ko adakwiriye gucika intege kuko ari umutsinzi. Yagize ati ”Uracyari umutsinzi”.



Burna Boy wegukanye igihembo muri iki cyiciro yari ahatanyemo n’abarimo Diamond, ni ubwa kabiri yegukanye iki gihembo. Mu 2017, Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere muri Tanzania wegukanye BET Award. Yari ahatanye mu cyiciro cya “THE BET Viewers Choice Best New International Act”. Ibi byamugize umuhanzi wa kabiri wegukanye BET Award muri Africa y’uburasirazuba nyuma ya Eddy Kenzo watwaye igihembo mu 2015 mu cyiciro cya The International Viewers Award yari ahatanyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND