Kigali

Umunsi w’amarira n’ibyishimo ku mutoza Joachim Löw wafashije u Budage kwegukana igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2021 10:28
0


N'ubwo urugendo yatangiye mu myaka 15 ishize yarusoje mu marira, umutoza Joachim Löw, afatwa nk’indorerwamo y’umupira w’amaguru w’u Budage, kubera ibigwi n’amateka yakoreye iki gihugu n’igitinyiro yagihaye ku ruhando mpuzamahanga mu mupira w’amaguru.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, ni bwo Joachim Löw yatoje umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Budage, atigeze yoroherwamo n’u Bwongereza, kuko bwamutsinze ibitego 2-0 muri 1/8 cy’irushanwa rya Euro 2020, biviramo ikipe ye gusezererwa mu irushanwa.

N'ubwo uyu mukino wababaje cyane umutoza Joachim Löw n’Abadage muri rusange, gusa yishimiye gusoza imyaka 15 y’ubudasa yatoje ikipe y’igihugu y’u Budage, anayifasha kwegukana igikombe cy’Isi mu 2014.

Mu myaka 15 yamaze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Budage izwi nka ‘Die Mannschaft’, Low yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cy’Isi cya 2014, yegukana igikombe mpuzamigabane ‘Cnfederation Cup’ mu 2017, mu gihe mu 2008 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya EURO.

Muri Werurwe 2021, nibwo Low yatangaje ko nyuma y’igikombe cy’u Burayi 2020 atazongera gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage,  magambo ye, yagize ati: “Nabanje gutekereza neza kuri iki cyemezo, ntewe ishema nibyo nagezeho, gusa ntitwakwirengagiza ko dufite akazi gakomeye mu irushanwa ry’i Burayi ridutegereje.

“Ndishimye, kubera ko ari ibintu bidasanzwe ndetse ni iby’igiciro kuri njye guhagararira igihugu cyanjye ndetse nkanakorana n’abakinnyi beza mu gihugu mu myaka 17, ndetse nkanagira uruhare mu iterambere ryabo.

“Twanyuranye muri byinshi, dusangira intsinzi no gutsindwa. Gusa twagiranye ibihe byinshi byiza birimo n’igikombe cy’Isi twatwaye mu 2014 muri Brazil. Nashimira kandi DFB (Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage) kuba yaratubaye hafi ikaduha uburyo bwiza bw’imikorere”.

Low watoje amakipe atandukanye arimo Stuttgart na Fenerbahce, mu myaka 15 amaze mu Budage yatoje imikino 193, atsinda 121, anganya 39, atsindwa 33.

Low yatsinzwe n'u Bwongereza ku mukino we wa nyuma atoza u Budage

Low yafashije u Budage kwegukana igikombe cy'Isi mu 2014

Low yasezeye ku ikipe y'igihugu y'u Budage





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND